Abakuru b’ibihugu bigize itsinda rya G7 bateraniye muri Canada, batangaje ku wa mbere ko Isiraheli ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, aba bakuru b’ibihugu by’ibihangange ku Isi bashinje Iran guteza umutekano mucye baboneraho gusaba abasivile kuva i Tehran vuba na bwangu.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohowe mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuye muri iyi nama ya G7 igitaraganya kubera “ibiri kubera mu Burasirazuba bwo hagati”.
AFP dukesha iyi nkuru yavuze ko muri iryo tangazo, abayobozi ba G7 bavuze ko Irani ari yo nkomoko nyamukuru y’umutekano muke n’iterabwoba muri ako karere. Bagize bati: “Twakomeje kugaragaza ko Irani itagomba na rimwe kugira intwaro kirimbuzi za nikleyeri.”
Banakomeje basaba ko ikibazo cya Irani gikemuka mu mahoro, bagira bati: “Turakangurira ko ikibazo cya Irani gishyikirizwa igisubizo kigamije kugabanya imvururu mu Burasirazuba bwo hagati, harimo no guhagarika imirwano i Gaza.”
Trump yategetse ko abantu bose bava i Tehran.
Karoline Leavitt, umuvugizi wa Perezida Trump, yatangaje ko Perezida yavuye mu nama ya G7 kubera ibibazo bikomeye biri kubera mu Burasirazuba bwo hagati. Ku rubuga rwe rwa Truth Social, Donald Trump yanditse ati: “Buri wese akwiye guhita ava i Tehran vuba.”
Nubwo Trump yavuze ko “hari amasezerano ashoboka” hagati ya Isiraheli na Irani, ntiyigeze asobanura niba ayo masezerano azagerwaho binyuze mu biganiro cyangwa ibikorwa bya gisirikare.
Trump kandi ntiyigeze avuga neza niba Amerika izagira uruhare rutaziguye mu mirwano y’ikirere Isiraheli yatangije ku buryo butari bwigeze bubaho mbere.