Perezida w’Amerika Donald Trump yanze umugambi wa Israel wo kwica umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, nk’uko abakozi batatu bo hejuru mu butegetsi bwa Amerika babibwiye ikinyamakuru CBS News gikorana na BBC.
Trump yabwiye Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu wa Israel ko kwica Khamenei “atari igitekerezo cyiza”, nk’uko umwe muri abo bakozi abivuga.
Trump ubwe nta cyo aravuga kuri aya makuru.
Icyo kiganiro bivugwa ko cyabaye ubwo Israel yatangiraga ibitero byayo kuri Iran ku wa gatanu.
Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Netanyahu ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze amakuru y’ibiro ntaramakuru Reuters ko Trump yanze umugambi wa Israel wo kwica ayatollah.
Netanyahu yagize ati: “Hari ibihuha byinshi by’ibiganiro bitigeze bibaho kandi ibyo ntabwo ndi bubijyemo.
“Ariko nababwira ko nibaza ko dukora ibyo dushaka gukora. Tuzakora ibyo dushaka gukora kandi nibaza ko Leta Zunze Ubumwe [za Amerika] zizi icyiza kuri Leta Zunze Ubumwe kandi ibyo ntabwo ndi bubijyemo.”
Umwe mu bategetsi muri Israel yabwiye NBC News ko “mu biteganyijwe” Israel “ntiyica abategetsi ba politike, turibanda ku ngufu kirimbuzi n’igisirikare. Sinibaza ko umuntu wese ufata imyanzuro kuri izo gahunda akwiye kubaho byoroshye kandi yidegembya”.
Israel yagabye ibitero bya mbere ku bikorwa remezo by’ingufu kirimbuzi bya Iran ku wa gatanu, yanishe kandi bamwe mu bakuru b’igisirikare n’abahanga muri siyanse y’ingufu kirimbuzi.
Kuva ubwo ibihugu byombi byakomeje kurusanaho za misile nyinshi, mu ijoro ryo ku cyumweru byari bigeze ku munsi wa gatatu.
Mu butumwa aheruka gutangaza ku rubuga rwe Truth Social kuri iyi mirwano irimo kumera nabi mu burasirazuba bwo hagati, Trump yagize ati: “Iran na Israel bikwiye kumvikana”, yongeraho ko azafasha bombi guhagarika imirwano “nk’uko nabigenje ku Buhinde na Pakistan” – avuga ku makimbirane aheruka hagati y’ibyoi bihugu.
Avugana n’abanyamakuru mbere yo kuva mu nama ya G7 muri Canada, Trump yavuze ko Amerika izakomeza gushyigikira Israel kandi yanga kuvuga niba yasabye icyo gihugu guhagarika kurasa kuri Iran.
Ibindi biganiro ku ngufu kirimbuzi hagati ya Amerika na Iran byari biteganyijwe kuba ku cyumweru, ariko umuhuza, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Oman Badr Albusaidi, umunsi umwe mbere yaho yatangaje ko bitakibaye.
Iran yabwiye Qatar na Oman ko ititeguye kuganira ku gahenge mu gihe ikibasiwe n’ibitero bya Israel, nk’uko umwe mu bategetsi baho yabibwiye Reuters ku cyumweru.
Ku wa gatandatu, Trump yavuze ko Amerika “ntaho ihuriye n’ibitero kuri Iran”.
Yaraburiye ati: “Niduterwa na Iran mu buryo ubwo ari bwo bwose, imbaraga zose n’ubushobozi bw’ingabo za Amerika buzabamanukiraho mu buryo butigeze buboneka mbere.”
@BBC