Abana barenga miliyoni 138 bakoze imirimo mu 2024 ku isi, benshi muri bo bakora akazi kabashyira mu kaga, nubwo hari intambwe yatewe mu kugabanya iki kibazo.
Iyi mibare yaturutse mu Ishami ry’Umurimo ry’Umuryango w’Abibumbye (OIT) hamwe n’Ikigega cya Loni gishinzwe abana (UNICEF), igaragaza ko hariho igabanyuka ry’abana barenga miliyoni 20 kuva mu 2020, nyuma y’izamuka rikabije ryabaye hagati ya 2016 na 2020.
Nubwo habayeho kugabanyuka kw’abana bakora imirimo hafi ya 50% uhereye mu ntangiriro z’ikinyejana, isi ntiragera ku ntego yo guca burundu imirimo ikoreshwa abana bitarenze mu 2025.
“Raporo yacu iratanga icyizere ko impinduka zishoboka (…). Ariko ntitwagombye kwishuka kuko urugendo rukiri rurerure kugira ngo tugere ku ntego yo guca burundu imirimo ikoreshwa abana,” nk’uko byatangajwe na Gilbert F. Houngbo, Umuyobozi Mukuru wa OIT.
Ubuhinzi buracyayoboye
Imibare igaragaza ko ubuhinzi buyoboye imirimo ikoreshwa abana, bukaba bubarurwamo abarenga 60% by’abana bose bakora. Bukurikirwa n’imirimo yo mu rwego rwa serivisi (27%), nko gukora imirimo yo mu rugo no kugurisha ibintu ku masoko, n’inganda (13%) zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’inganda z’ibikoresho.
Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni yo ikomeje kugira abana benshi bakora imirimo, kuko ifite hafi 2/3 by’abana bose bakora, ni ukuvuga hafi miliyoni 87.
Nubwo igipimo cyagabanutse kiva kuri 24% kigera kuri 22%, umubare wabo ntiwahindutse bitewe n’izamuka ry’imibare y’abaturage, intambara, ubukene bukabije n’ubuke bw’ubwirinzi bw’imibereho.
Ariko mu karere ka Aziya n’Inyanja y’Amahoro (Asia and the Pacific) ni ho habayeho igabanuka rikomeye cyane kuva mu 2020. Aho igipimo cyavuye kuri 6% kigera kuri 3% (bivuye kuri miliyoni 49 zagera kuri miliyoni 28).
Nubwo igipimo cy’abana bakora imirimo muri Amerika y’Amajyepfo n’Ibihugu byo mu Nyanja ya Karayibe kitahindutse mu myaka ine ishize, umubare w’abana bakoraga cyaragabanutse, uva kuri miliyoni 8 ugera hafi kuri miliyoni 7.
Mu bucukuzi, inganda n’imirima
“Isi imaze gutera intambwe igaragara mu kugabanya abana bakora imirimo. Nyamara, haracyari abana benshi bakora mu bucukuzi, mu nganda no mu mirima, bakora imirimo ibangamira ubuzima bwabo kugira ngo babashe kubaho,” nk’uko byatangajwe na Catherine Russell, Umuyobozi wa UNICEF.
Raporo kandi igaragaza ko abahungu baba bafite ibyago byinshi byo gukora imirimo kurusha abakobwa mu byiciro byose by’imyaka. Ariko iyo hagiye habarwamo n’imirimo yo mu rugo idahabwa ibihembo irengeje amasaha 21 mu cyumweru, abakobwa baba benshi kurusha abahungu.
Kuva mu 2000, umubare w’abana bakoreshwaga imirimo waragabanutse hafi ya kabiri, uva kuri miliyoni 246 ugera kuri miliyoni 138. Ariko uko ibintu bimeze ubu, intambwe iracyari nto cyane ugereranyije n’iyo byasaba ngo intego ya 2025 igerweho.
Kugira ngo imirimo ikoreshwa abana irangire mu myaka itanu iri imbere, OIT na UNICEF bavuga ko hagomba kubaho kwihutisha iterambere inshuro 11 ugereranyije n’ubu.
OIT itangaza ko imirimo y’agahato yinjiriza inyungu zigera kuri miliyari 236 z’amadolari buri mwaka.
Intambwe imaze guterwa ishobora gusubira inyuma kubera kugabanya ingengo y’imari
Iyi raporo isohotse mu gihe isi ihanganye no kugabanya ingengo y’imari, ibyo bishobora gusubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho. Catherine Russell yagize ati:“Tugomba kongera kwiyemeza ko abana baba mu mashuri no mu mikino aho kuba mu kazi.”
OIT na UNICEF barasaba guverinoma gushora imari mu kurengera imibereho y’imiryango ikennye, binyuze mu nkunga z’imibereho nk’iyo baha imiryango inkunga y’amafaranga, kugira ngo imiryango itifashishe imirimo y’abana.
Banashishikariza gushimangira uburinzi bw’abana, kurinda no gusubiza ibibazo by’abana bari mu kaga. Ibi bisaba gukoresha neza amategeko no kugenzura ibikorwa by’abikorera ku giti cyabo kugira ngo abana barindwe mu buryo bw’imikorere yabo n’imirimo yose bakora.
Photo: UNICEF