Mu Kiganiro ngarukamwaka gitegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress, Abanyamakuru basabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga batanga amakuru ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abayobozi mu nzego zitandukanye tariki 24 Ugushyingo 2022, mu kiganiro cyateguwe na Paxpress cyavugaga ku ikoreshwa ry’imbugankoranyambaga, ibyiza n’ibibi byaryo.

Perezida wa Paxpress, Akimana Latifa, yavuze ko iki kiganiro kibaye ku nshuro ya cyenda, ibyakibanjirije byatanze umusaruro ugaragara bityo ko no kuri iyi nshuro biteze ko hari impinduka zizabaho.
Yagize ati “Mu biganiro nk’ibi hafatwa imyanzuro igashyikirizwa inzego zibishinzwe zikabifatira ingamba[…]kugeza ubu mu nsanganyamatsiko tumaze gukoraho hari ibyo tubona ko byagiye bitanga umusaruro n’ibindi bitarakosoka tukaba tubona ko hari ubushake.”
Inzego zimana amakuru, amakuru adatangirwa igihe
Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro bitandukanye byagarukaga ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, ndetse n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo hanavuzwe kandi uburyo abaturage babona amakuru.
John Mudakikwa, uyobora Umuryango CERULAR, yavuze ko uyu muryango wakoze ubushakashatsi bwagaragaje ko n’ubwo hari itegeko rijyanye no kubona amakuru, hakiri imbogamizi.
Yagize ati “Amakuru menshi afitiye abaturage akamaro usanga ari mu cyongereza bamwe ntibabashe kuyageraho, imbuga nkoranyambaga z’inzego nyinshi nta makuru bashyiraho, abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ubundi bumuga ntibagera kuri ayo makuru.”
Yakomeje avuga ko abashinzwe gutanga amakuru mu nzego zitandukanye hari igihe usanga badafite ubushake bwo kuyatanga.

Jean Bosco Rushingabigwi, umuyobozi ushinzwe guteza imbere Itangazamakuru mu Rwego rw’Imiyoborere mu Rwanda RGB, yavuze ko hari ikibazo mu mitangire y’amakuru.
Yagize ati “Ntituragira umuco wo gutunganya amakuru hakiri kare ngo abikwe neza ataranasabwa. Uburyo burahari ariko haracyarimo ikibazo.”
Yakomeje asaba abanyamakuru kuzirikana indangagaciro z’itangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga, dore ko muri iki gihe ufite smartphone wese yitwara nk’aho ari umunyamakuru.
Ati “Si ikibazo cyo mu Rwanda, ni ikibazo kiri ku isi hose[…]Twese tugomba kwiga no kunoza uburyo dukoresha izi mbuga kuko iki ni ikibazo cya sosiyete si ikibazo cy’umuntu umwe.”
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency Rwanda, yasabye abanyamakuru gukoresha imbuga nkoranyambaga batanga amakuru ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda, kugirango ubuyobozi bubone aho buhera bushaka ibisubizo byabyo.
Yagize ati “Itangazamakuru rya cyera ryarebaga ibibazo sosiyete ifite uyu munsi rero usanga hari ibibazo byinshi bihangayikishije abaturage, ariko ugasanga abanyamakuru baricecekeye. Itangazamakuru rikoresha imbuga nkoranyambaga nta bushake rifite bwo gukora ubuvugizi ku bibazo bihangayikishije sosiyete[…]abo kuri youtube nabo biriya bavuga ngo bavugira abantu barabebeshya baba bishakira amafaranga.”
Mu bindi bitekerezo bitandukanye byatanzwe, abanyamakuru basabwe kujya batekereza neza mbere yo gushyira amakuru ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibyo bashyira kuri ziriya mbuga ariyo sura rubanda ibabonamo.
Muri iyi nama kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga bibukijwe kwirinda ibyaha, hagarukwa ku ngingo ya 38 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda iteganya ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo gutanga ibitekerezo n’ubwo gutanga amakuru, byose bikubahirizwa binyuze mu buryo Leta ishyiraho ngo bikorwe neza kugira ngo bitabangamira amategeko kuko ingaruka zabyo ziremereye, dore ko harimo n’igifungo cya burundu bitewe n’uburemere bw’amakosa yakozwe.
Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa