Image default
Amakuru

Wari uzi ko gukubita umwana akanyafu bidatanga uburere bubonye ?

Guhana umwana hifashishijwe umunyafu ni ibintu bitavugwaho rumwe mu muryango nyarwanda, kuko hari ababyeyi bamwe usanga bashyigikiye ko umwana yakosorwa hifashishijwe inkoni cyangwa akanyafu hakaba n’abandi usanga batabyemera.

Ese ubundi umuco nyarwanda wo ubivugaho iki?

Dushingiye ku migani y’ikinyarwanda, dusanga umuco nyarwanda wemera ko umwana ahabwa uburere bwiza.

Urugero: Igiti kigororwa kikiri gito.

Ariko umuco nyarwanda ntiwemera ko umwana arereshwa inkoni.

Urugero: Inkoni ivuna igufwa nivuna ingeso

Abagendera ku mahame ya Bibiliya, nabo bemera ko umwana akosorwa hifashishijwe akanyafu ndetse n’ikiganiro (gucyahwa).

Imigani 29:15 Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge, Ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni.

Ariko nanone Bibiliya ntiyemerera umubyeyi gukarira umwana birenze urugero.

Abefeso 6:4 Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), kigaragaza ko uburere buboneye mu muryango butangwa ku mwana hadakoreshejwe inkoni.

Iyi ni imwe mu ngingo abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, bigishijwe mu mahugurwa y’ iminsi ine yateguwe na NCDA ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ, yabereye mu Karere ka Musnze.

Uburere buboneye ni iki?

NCDA isobanura ko Uburere buboneye ari ibikorwa, imvugo cyangwa amagambo, inama ndetse  n’imyifatire ababyeyi cyangwa abagize umuryango bakorera cyangwa se bagaragariza abana.

Ibi bakabikora mu rukundo n’ ubusabane, bakaba intangarugero mu myifatire n’ibikorwa bagendeye ku ndangagaciro na kirazira z’umuco w’uRwanda.

Ubu burere buboneye bugamije guteza imbere imikurire yuzuye y’umwana haba mu: Bwonko cyangwa ubwenge bwe, imbamutima, igihagararo, mibanire ye n’abandi, gufata ibyemezo, kwigirira icyizere ndetse no kwiteza imbere.

NCDA ikomeza igaragaza ko ibihano by’ubwoko bwose bibabaza umubiri n’ibibabaza imbamutima bihanwa n’amategeko kandi ko bidakwiye gukoreshwa mu gukosora umwana.

Wakwibaza uti ese iyo umwana akosheje bigenda bite?  

Uko umwana agize imyitwarire idahwitse, uba ari umwanya mwiza wo kumufasha kwikosora hagamijwe kumutegura kuzaba uwo umwifuzamo ku myaka 20 (longterm goals).

Ese ni gute wakosora umwana utamuhutaje

  • Ha agaciro imbamutima z’umwana,
  • Mwibutse imbibi atagomba kurenga,
  • Tera umwana amatsiko unamusezeranye ikintu uri bumuhembe nakora neza,
  • Fasha umwana kugenzura umujinya cyangwa se uburakari bwe neza (atarwanye, atigaragura hasi, atarumana, atarira cyane, …)
  • Buza umwana ikosa, umwereke ingaruka mbi zaryo, umukosorane ubugwaneza umwereka ibyiza by’imyitwarire ikwiye, bwira umwana uti sigaho umusobanurire n’impamvu yabyo.
  • Mwereke igikwiye yasimbuza icyo yashakaga gukora kidakwiriye

Dore ibihano bibi bidakwiye guhabwa umwana:

Gupfobya, gusebya, gutesha agaciro, kurenganya,
gutera ubwoba, gusesereza, guha umwana urw’
amenyo cyangwa kumukoba, gukubita umunyafu cyangwa ikindi kintu, gusohora umwana mu ishuri cyangwa kumwirukana agataha, kumupfukamisha, kumutegeka guhagarara inyuma cyangwa mu nguni, kumukurura amatwi, gusukura ubwiherero cyangwa gukubura ikibuga, n’ibindi.

Inama NCDA igira ababyeyi n’abarezi b’abana

“Si byiza gukubita umwana wawe urushyi cyangwa ikindi kintu cyose, cyangwa ngo umushikanuze, kuko bibabaza umubiri, bigatuma aba igikange, bikamuviramo gutinya ababyeyi n’abamwitaho, ndetse bikaba byanamutera ubumuga bukomeye.”

Ntugatuke umwana umwita amazina mabi kuko bimukomeretsa bikanamutera gutinyuka amakosa cyangwa kwiyumvamo ko hari ikibura muri we.

Urugero: uri igicucu, usakuza nk’isandi, uri inka,

  • Bwira umwana ibyo umwifuzaho kuruta kumuha amabwiriza cyangwa amategeko
  • Menya neza ikigero cy’umwana n’ibyo akora bityo bigufashe kutiha impamvu cyangwa igisobanuro cy’umujinya wawe:
  • Bwira cyangwa se wereke umwana icyo yakora gikwiye cyangwa umwifuzaho kuruta kumubwira icyo batagomba gukora
  • Bera umwana icyitegererezo, utanga ingero nziza mubikorwa kuruta amagambo.

NCDA igaragaza ko 80% by’imikurire y’ubwonko bw’umwana igerwaho mu myaka itatu ya mbere, kandi ko ubwonko bw’umwana mu myaka itandatu ya mbere buba busakuma ibintu byose bukabibika. Aha bugereranywa n’agace ka matela (eponge) ishobora gusukwaho amazi ikayibikamo, bisobanuye ko umwana aba agomba guhabwa ibyiza kugira ngo azavemo umuntu muzima uzagirira akamaro we ubwe, umuryango ndetse n’igihugu.

 

Related posts

Umwe yaburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye muri Nyabarongo

EDITORIAL

Ijambo rya Sindikubwabo ryatumye hicwa Abatutsi barenga ibihumbi 40

EDITORIAL

First Africa energy ‘Expo’ in Kigali for sustainable solutions

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar