Image default
Abantu

Abanyarwanda bahoze mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC bahawe ubutumwa

Abantu 39 bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo n’abana binjijwe ku ngufu mu mirwano bavuze ko biyemeje kudatatira intambwe nziza u Rwanda rumaze kugeraho.

Igikorwa cyo gusezerera abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya RDC cyabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Mutobo i Musanze ku wa 22 Ukwakira 2024.

Abasezerewe bagize icyiciro cya 72 barimo 34 bahoze ari abarwanyi ndetse n’abasivili batanu batashye ku bushake.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yavuze ko abasezererwa bategurwa neza kugira ngo bahinduke ndetse bahindure imyumvire n’imyitwarire kugira ngo basubire mu buzima busanzwe ari Abanyarwanda bazima, bafite intego nshya itandukanye n’iyo bari bafite bakiri mu mashyamba.

Yavuze ko kuba mu bamaze gutaha ntawe uragerageza gusubira mu mashyamba, ari intambwe ikomeye yo kwishimira.

Muhire Emmanuel, umwe mu basezerewe, yashimiye Abanyarwanda n’ubuyobozi bwiza bwakira abava mu mashyamba ya DRC butitaye ku mateka mabi yabo yo guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Irakoze Martin w’imyaka 20 yasobanuye akaga yagiriye mu mirwano izo nyeshyamba zifatanyamo n’Ingabo za Congo (FARDC) mu guhangana n’Umutwe wa M23.

Ntirenganya Emmanuel wari ufite ipeti rya Sergeant Major, we yinjijwe muri FDLR afite imyaka 10. Mu buhamya bwe avuga ko hari ibyo adashobora kwibagirwa bitewe n’ubuzima yanyuzemo.

Nk’uko bisanzwe inyigisho zibatera ubwoba ko nibataha mu Rwanda bazicwa, ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ni byo FDLR yifashisha mu gufata bugwate abifuza gutaha mu Rwanda.

Abasezerewe, bagasubizwa mu buzima busanzwe, bahinyuje abavuga amagambo agamije guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Yavuze ko bishimiye ko basanze ibyo babwiwe ari ibinyoma kuko rugendwa kandi rwakira neza buri wese.

Mu mwaka wa 2001, u Rwanda rumaze kwakira abitandukanyije n’iyo mitwe yitwaje intwaro bararenga ibihumbi 14.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimangiye ko abasezerewe bazakomeza kubakirwa ubushobozi kugira ngo biteze imbere ariko cyane cyane hakibandwa ku nyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Usibye gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abagize iki cyiciro cya 72, bahawe n’ibikoresho ku bize imyuga itandukanye barenga 115, barimo abo mu cyiciro cya 70, bifite agaciro ka miliyoni zisaga 90 Frw.

@RBA

Related posts

King James na Shaddy Boo baraye batawe muri yombi

EDITORIAL

“Urufunguzo rw’imibereho myiza ku bantu bafite ubumuga ni ukwiga”

EDITORIAL

Kigali : Birakekwa ko yiyahuye agapfana inda y’amezi atandatu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar