Image default
Uburezi Video

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bazakora ikizami cya Leta hari icyo basaba NESA-Video

Bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bazakora ibizami bya Leta, barasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA)kuzabongerera igihe cyo gukora ibizami kuko badakoresha umuvuduko nk’uwabanyeshuri bandi. Umuyobozi muri NESA ushinzwe Ibizamini bya Leta Kanamugire Camille avuga ko abafite ubumuga bitabwaho by’umwihariko mu bizamini.

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru mu Rwunge rw’amashuri rwa Nkanga, hari umwana w’umuhungu witwa Sifa Kevin ufite ubumuga bw’uruhu (albino) wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza akaba yitegura gukora ikizamini gisoza amashuri abanza.

      Sifa Kevin, avuga ko atabasha kureba neza umwanya munini

Uyu mwana w’umuhungu avuga ko yifitiye icyizere cyo kuzatsinda ibizami bya Leta, dore kuva yatangira amashuri atajya arenza umwanya wa 6. Ariko kandi ngo afite imbogamizi zo kutabona neza, bityo akaba asaba NESA kuzamuha umwanya uhagije wo gukora ikizami.

Yaratubwiye ati “Hari igihe baduha ikizami bakaduha amasaha macye, kubera ko amaso yanjye atabasha kureba igihe kinini bigatuma ntanga urupapuro ntarangije gusubiza. Ndifuza ko bazanyongerera igihe kugirango ndangize.”

Mu rwunge rw’amashuri rwa Batima mu Murenge wa Rweru, naho hari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza witwa Iradukunda Agnes, uvuga ko afite ikibazo cyo kutabona. Yaravuze ati “Kugirango ndebe ku kibaho bisaba ko mwarimu yandika ibintu binini, rero nifuzaga ko mu kizami cya leta NESA yazanyongerera igihe cyo gukora kuko ntafite umuvuduko nk’uwabandi banyeshuri.”

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Nkanga, Tuyisingize Déogratias, yavuze ko abana bafite ubumuga bafashwa gukora ibizami neza.

Yagize ati “Uwo mwana dusanzwe tumufite turamuzi ndetse tubana nawe mu itsinda ry’abana bafite ubumuga ku rwego rw’umurenge ndetse tunakurikirana uburyo ajya gufata amavuta ariya basiga ku ruhu kugirango ataza kugira ikibazo.”

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Nkanga, Tuyisingize Déogratias

Yakomeje ati “Ikibazo cy’amaso no kubasha kureba ikizami nibwo kitugezeho[…]turashaka uburyo twamugenera igihe cyihariye mu gukora ikizami kandi ubwo ari mu mwaka wa gatandatu akaba azakora ikizami cya leta ejobundi, turavugana n’inzego za NESA ku buryo azaba ari muri babandi bashobora gukorerwa ikizami gihuye n’iby’abandi ariko gifite ibipimo byihariye.”

NESA itanga ubufasha bwihariye ku bana bafite ubumuga bwo kutabona

Umuyobozi ushinzwe ibizami muri NESA, Kanamugire Camille, yavuze ko abanyeshuri bafite ubumuga baba barabugaragaje igihe biyandikisha kuzakora ibizami kandi ko byitabwaho mu bizamini.

Yaravuze ati “Muri rusange abanyeshuri bafite ubumuga butuma bagenda kuri ku muvuduko muto mu bizamini ugereranyije n’abadafite ubumuga, bongererwa igihe cyo gukora ibizamini. Abana batabona bategurirwa ibizamini mu nyandiko ya “braille” ibyo bisanzwe bikorwa.”

   Umuyobozi ushinzwe ibizami muri NESA, Kanamugire Camille

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira kuwa 17 Nakanga 2023, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye n’imyuga n’ubumenyingiro bazatangira kuwa 25 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2023.

Abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta mu byiciro byose uyu mwaka barenga ibihumbi 421. Mu mashuri abanza hazakora 209.829, abo mu cyiciro rusange, [O Level] ni 131.482 mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye mu masomo rusange ari 48.543. Abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 28.141, na ho abiga mu mashuri nderabarezi bazakora ibizamini bya Leta ni 3978.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Hari urubyiruko rurambiwe ibi bibazo : Kuki utarongora? waragumiwe?

Emma-Marie

Umwuka mubi hagati ya koperative KATECOGRO n’umushoramari

Emma-Marie

Umwana wo mu Karere ka Gicumbi yahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar