Itangazo ryashyizwe ku mugaragaro na RDF kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022 rivuga ko Abasirikare babiri b’u Rwanda bari barashimuswe bari ku burinzi ku mupaka wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo basubijwe u Rwanda.
Iryo tangazo rigira riti “Nyuma y’ishimutwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na RDC ku wa 23 Gicurasi 2022, n’uruhare rwa dipolomasi binyuze ku bakuru b’ibihugu ba Angola, RDC n’u Rwanda, RDF yishimiye gutangaza ko abo basirikare babiri bagarutse amahoro mu Rwanda.”
RDF yashimye imbaraga zashyizwe mu biganiro byaganishije ku irekurwa ry’aba basirikare.
Abo basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad. Bafashwe na FDLR bari ku burinzi ku mupaka uhana imbibi n’ibihugu byombi.
Nyuma yo kubashimuta, FARDC yatangaje ko bari barenze imbibi bambutse bagiye gufasha M23 mu rugamba muri Congo mu bilometero 20 uvuye ku butaka bw’u Rwanda.
Ibi RDF yabiteye utwatsi, ivuga ko aba basirikare bafatiwe ku mupaka bacunze umutekano.
iriba.news@gmail.com