Image default
Amakuru

Abavogereye inyubako y’Urukiko rw’Ibanze bari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu bakurikiranyweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021. 

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa ko utishimiye imyanzuro y’urukiko habaho kujurira nk’uko amategeko abiteganya.

Kuvogera urukiko cyangwa kugirira urugomo urwo ari rwo rwose ku mucamanza cyangwa undi muyobozi uwo ari we wese mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu, ariko kitarengeje imyaka itanu.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2021/07/10/rusizi-abashoye-frw-muri-pyramide-bararira-ayo-kwarika/

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

2019-2020: Umuvunyi yatunze agatoki ‘Imungu’ z’iterambere zikwiye gushakirwa umuti byihutirwa

Emma-marie

Abapolisi b’u Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Emma-marie

Amagi y’isazi yitezweho kuzakemura ikibazo cy’ibiryo by’amatungo mu Rwanda

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar