Image default
Uburezi

Abiga muri TVET biyemeje guhindura isura mbi y’ubwambuzi mu mwuga

Bamwe mu banyeshuri biga ibijyanye na Tekiniki, umwuga n’ubumenyingiro banenga bikomeye bamwe mu babanjirije mu mwuga bavugwaho ubuhemu nko kwiba sima, kunusura ibitambaro byo kudoda cyangwa bakagaragaza uburiganya ku babagana n’ibindi.


Aba banyeshuri bemeza ko bo mubyo biga harimo indangagaciro na kirazira ndetse ko baje gucyemura bimwe mu bibazo by’uburiganya byakunze kuvugwa kuri bamwe mu babanjirije mu mwuga.

Imanishimwe Kevin, yiga ububaji mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Kigo cya Don Bosco Nyamagabe TVET School, avuga ko uretse kwiga tekiniki mu by’ububaji mu masomo biga hiyongeraho kubatoza, uburere, ikinyabupfura n’ubunyangamugayo.

Yagize ati : “ Bamwe mubatubanjirije muri aka kazi, hari ubwo umuha ikiraka cyo kugukorera ibintu mu gihe atari yagisoza ejo akakira icyundi, bityo igihe mwumvikanye kubera gufata ibintu by’abantu benshi ntabashe kubyubahiriza. Ibyo nibyo twe tuzakosora tukajya dutanga serivisi nziza.”

Ntukabumwe Pascal, yiga Tekiniki mu by’ubw’ubwubatsi, anenga bikomeye bamwe mu bamubanjirije muri uyu mwuga basize umwuga icyasha, bavugwaho kutaba abizerwa kuko bakekwaho kwiba sima n’ibindi.
Yagize ati : “Hano ku ishuri uretse kwiga ubumenyi ngiro twiga n’indangagaciro. Niyo mpamvu tugomba kurwanya ubuhemu n’ikindi cyose cyaduteranya n’abantu”


Hari n’abanyeshuri bemeza ko iyo uhemukiye umuntu uba urimo kwitakariza icyizere.
Kuri iki kibazo, Igiraneza Grace, wiga ibyo gutunganya amajwi ashimangira ko abakora imyuga itandukanye bagaragarwaho n’ubuhemu bazakosorwa nabo bakiri bato basoje amashuri ya tekiniki n’ubumenyingiro.

Yagize ati “Tuzabagira inama yo kwisubiraho kuko inzara yuwo munsi yashira ariko igihemu ntigishira.”
Nizeyimana Placide, umunyeshuri mu ishuri rya tekiniki Saint Kizito Save, yiga isakazabumenyi mu by’ikoranabuhanga avuga ko kuba hari bamwe mubari ku isoko bavugwaho guhindura ibyuma by’ibikoresho abakiriya babo babazaniye bagamije kubiriganya ari ibintu bigayitse cyane kandi ko biteguye kuzashyira iherezo kuri ayo makosa.


Ing. Umukunzi Paul, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) avuga ko TVET ari ubuzima bw’igihugu bityo ko abiga muri aya mashuri bagomba kugaragaza akazi kanoze kandi igihugu kikabona abakozi b’umwuga mu nkingi zose.

Yanditswe na Rose Mukagahizi

Related posts

REB mu rugamba rwo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara

EDITORIAL

Inama zafasha ababyeyi guhana abana babo b’ingimbi n’abangavu

Emma-marie

Abakobwa biga Itangazamakuru barasabwa kwitinyuka

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar