Image default
Abantu

Nyanza: Umunyeshuri yakoze imodoka yatswa na telephone

Dusabumugisha Gervain, Umunyeshuri ukomoka mu Karere ka Rubavu, akaba yiga ubukanisha muri TTS NYANZA yakoze imodoka ushobora kwatsa ukoresheje telephone.

Uyu munyeshuri yavuze ko ubushakashatsi bwo gukora imodoka yabutangiye ari umwana muto.

Yagize ati : “Sinzi niba nanjye navuga ko nzi ahantu byatangiriye, kuko namenye ubwenge mbyisangamo, nkunda gucokoza ku buryo ababyeyi bambwiye ko aho namenyeye ubwenge nakundaga gukora utumodoka.Ikindi kandi nanjye ubwanjye numvaga ari ibintu nkuze kuburyo nabonaga ikinyabiziga nkavuga nti reka ndebe uburyo gikora akaba ari ibyo bintu nirirwamo .”

Yakomeje agira ati “Gukora imodoka narabikundaga cyane. Mbere yuko nza aha ngaha nubundi hari imodoka nari narabanje gukora mu mbaho kuko aribwo bushobozi bwari bubonetse. Ngeze muwa gatatu maze gukora ibizamini by’icyiciro rusange, ubuyobozi nibwo bwanshatse (ndabushimira byumwihariko) banyohereza kwiga aha ngaha ku kigo cyiza cyane nakunze.”

Buhoro buhoro yegeranyije ibikoresho kugeza abashije gukora imodoka igenda

Yagize ati : “Biba bigoranye cyane kugira ngo umuntu abone ibikoresho bihagije ashyire mu bikorwa inzozi aba afite. Ariko, dufatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri nshimira cyane bamfashije uko bashoboye nubwo byose mba nkeneye bitaboneka 100%.”

Ikoranabuhanga rifite uruhare runini kuri iyi modoka

Avuga ko yakoresheje ibice bigize izindi modoka zisanzwe birimo moteri n’ibindi, agenda abikura ahantu hatandukanye arabihuza, kuburyo guhindura vitesi bishoboka, gusubira inyuma bishoboka kandi bigakorwa mu buryo bwa electronic hakoreshejwe umuriro.

Byose akoresha ikoranabuhanga hari ahantu akanda kugira ngo iki kinyabiziga gihabwe icyerecyezo.
Ku birebana na vitesi zisanzwe kuzikoresha ni ugukata urufunguzo. Ikindi kuri iyi modoka bitagusabye kwigora ushobora kuyatsa ukoresheje telefoni yawe.

Kugeza ubu imodoka yakoze ni mekanike itakigezweho. Niyo mpamvu yifuza uburyo bwisumbuyeho bwo kongera ubumenyi mu buryo bugezweho bw’imodoka muri iki gihe zikoresha amashanyarazi n’amavuta zizwi nka Hybrid kubera ko ifasha cyane kugira ngo ibyangiza ikirere bigabanuke.

Anifuza gukora imenyerezamwuga mu bihugu byateye imbere mu gukora imodoka zigezweho muri iki gihe.

Ing. Umukunzi Paul, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) yishimira uruhare rw’amashuri ya TVET mu kugera ku iterambere ry’igihugu aho ayo mashuri arushaho guha amahirwe abifitemo impano bakagira aho bava naho bagera.
Na none kandi, yibutsa ko isi ya none abantu bari kwerekezamo atari isi yo kuvuga ngo ufite impamyabumenyi izi nizi ahubwo ni isi igusaba kuba ufite icyo uzi gukora.

Yanditswe na Mukagahizi Rose

 

 

Related posts

Kamonyi: Abatemye ijosi Uwineza batawe muri yombi

Ndahiriwe Jean Bosco

Waruziko hari abarambagiriza ku mbuga nkoranyambaga bakahakura abageni?

Emma-marie

Mukeshimana, umunyamakuru w’umugore ukora mu ishami rya Sport ati “Numvaga nanjye nabishobora”

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar