Image default
Abantu

Adeline Rwigara yitabye RIB

Adeline Mukangemanyi kuri uyu wa Kane tariki 22, Mata, 2021 yitabye Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nyuma y’uko yari yararusabye kuzirwitaba yunganiwe.

Umuvugizi w’uru rwego Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko ruriya rwego rumukurikiranyeho gukwirakwiza ibihuha agamije kuyobya rubanda  n’amagambo n’amacakubiri. Avuga ko ibyo bamukurikiranyeho  byagaragariye mu magambo yavugiye kuri YouTube.

Mukangemanyi tariki 08, Mata, 2021 yatangirije kuri YouTube ko abayobora Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside atizera ko ari Abanyarwanda cyangwa ko bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Adeline Rwigara

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Imana.

Yunzemo ko FPR Inkotanyi itahagaritse Jenoside ahubwo ko aho kuyihagarika, yayikomeje.

Ibi hamwe n’ibindi bikubiye mu butumwa yatambukije kuri YouTube nibyo ubugenzacyaha bumukurikiranyeho.

Umuvugizi wabwo yabwiye Taarifa ko Adeline Mukangemanyi Rwigara akurikiranywe adafunzwe, ariko ko iperereza rigikomeje.

SRC:Taarifa

Related posts

“Abagore bakwiye kwishimira imiterere nyayo y’imibiri yabo”

EDITORIAL

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 7

Emma-marie

Rutahizamu Sadio Mané yahaye igihugu akomokamo inkunga yo kurwanya COVID-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar