Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Umujyi wa Kigali buragira buti “Umujyi wa watangiye gahunda yo gushyira intebe rusange (public bench) hirya no hino mu busitani ku buryo abantu bazajya babona aho bakwicara baganira, baruhuka, basoma ibitabo, ni mu rwego rwo gukomeza kugira Umujyi ukeye kandi utekanye.”
Bakomeje bavuga ko “Mu cyiciro cya mbere hagiye gushyirwaho intebe 75, ahantu 33 hatoranyijwe, izambere ziri Rwandex mu busitani buhari, izindi ziri muri CarFreeZone, ni umushinga uzagenda waguka uko ubushobozi buzajya buboneka, turasaba abaturage gufata neza ibyo bikorwaremezo no kuhagirira isuku.”