Image default
Politike

Amakamyo aciye mu Rwanda ntari kwemererwa kwinjira i Burundi

Leta y’u Rwanda ivuga ko iy’u Burundi ubu itemerera amakamyo y’ibicuruzwa aciye mu Rwanda kwinjira mu Burundi nk’uko byari bisanzwe, ikavuga ko ibi ari ukurenga ku byemeranyijwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri iki gihe cy’icyorezo coronavirus.

Abaminisitiri ba EAC bashinzwe iby’uyu muryango hamwe n’ab’ubuzima, kuwa gatatu w’icyumweru gishize bahuriye mu nama ku ikoranabuhanga bemeranya gufatanya kwirinda iki cyorezo nk’ibihugu.

Umwe mu mwanzuro aba bategetsi bafashe harimo korohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi.

BBC yagerageje kuvugana na leta y’u Burundi ku bivugwa n’u Rwanda ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta ushinzwe iby’uyu muryango mu Rwanda yabwiye BBC ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize u Burundi bwangiye kwinjira mu gihugu amakamyo aciye ku mipaka y’u Rwanda.

Ati: ” Amakamyo abiri yangiwe kwinjira ku mupaka wa Ruhwa, andi abiri yangiwe kwinjira ku mupaka wa Akanyaru O, andi makamyo 11 yari yaheze ku mupaka wa Nemba, u Burundi buza kwemerera umunani muri yo”.

“Ubu hari andi makamyo umunani [ajya i Burundi] ari ku mupaka wa Mirama Hills w’u Rwanda na Uganda tutemereye kwinjira kuko i Burundi ntibakiyemera”.

Ruhwa ni umupaka w’ibihugu byombi uri hagati y’Intara ya Cibitoke mu Burundi n’Akarere ka Rusizi mu Rwanda.

BBC yagerageje kuvugana na minisitiri Isabelle Ndahayo ushinzwe ibikorwa bya EAC muri leta y’u Burundi ntibyashoboka, ubutumwa yandikiwe kuri iyi ngingo nabwo ntiyabusubije.

Nduhungirehe avuga ko bandikiye leta za Uganda na Kenya bazimenyesha ko imodoka zivayo zigaca mu Rwanda zijya mu Burundi zitari kwemererwa kwinjira mu Burundi.

Avuga ko uruhande rw’u Burundi rutamenyesheje urw’u Rwanda iby’iki cyemezo.

Ati: “Bagize gutya barayahagarika ntacyo batubwiye, nta nubwo ari amakamyo aturutse mu Rwanda, ni amakamyo aturutse Uganda, andi aturutse muri Kenya ku cyambu cya Mombasa”.

Arakomeza ati: “Twebwe rero aho kugira ngo amakamyo aze yirunde mu Rwanda atageze aho yari agiye, twafashe icyemezo cyo kuyahagarika ngo ntiyinjire mu Rwanda tunabimenyesha leta ya Uganda n’iya Kenya”.

 

Related posts

Igikomangoma Charles wo mu Bwongereza azaza mu Rwanda muri Kamena

Emma-Marie

Covid-19: Nyuma y’iminsi 40 ‘Guma mu Rugo’ yorohejwe

Emma-marie

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa arashinja Trudeau wa Canada amazimwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar