Ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda buvuga ko amarushanwa ku mategeko mpuzamahanga agenga ibihe by’intambara ategurwa ICRC (Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare) ku bufatanye na kaminuza eshanu zigisha amategeko mu Rwanda, yagize uruhare runini mu gutegura abanyamateko n’abandi bakora mu nzego z’ubutabera mu Rwanda.
Dr. Aimé Muyoboke Karimunda, wari uhagarariye Perezida w’urukiko rw’Ikirenga mu muhango wo gusoza irushanwa ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara azwi nka “Moot Court Competition on IHL(International humanitarian law) in Rwanda” tariki ya 13 Ukwakira 2023, yavuze ko iri rushanwa rimaze kuzana impinduka mu rwego rw’ubutabera.
Yaravuze ati “Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ashyigikiye iyi gahunda yo gufatanya n’izindi nzego guha ubumenyi n’ubushobozi bukwiye urubyiruko rw’u Rwanda mu rwego rw’ubutabera. Ni amarushanwa agamije kongerera ubumenyi abanyeshuri biga amategeko n’uburyo bazitwara bageze mu kazi kandi tubona ko amaze kuzana impinduka.”
Yakomeje ati “Inzego z’ubutabera zibifitemo inyungu kubera ko abari ku ntebe y’ishuri uyu munsi, ejo nibo bazaba ari abacamanza. Nibo bazaba ari abashinjacyaha nibo bazaba ari aba ‘avocats’. Iyo baje mu rukiko nk’uku bakabona inteko y’abacamanza bakabona aba ‘avocats’ bakajya impaka ku bibazo by’amategeko bakabibonera igisubizo bibategurira ejo hazaza kugirango bazaze mu mwuga bariteguye.”
Umuvugizi akaba n’umunyamategeko wa ICRC mu Rwanda, Namahoro Julien, avuga ko icyo aya marushanwa agamije ari ukongerera ubumenyi abiga amategeko.
Yagize ati “Irushanwa icyo riba rigamije nugutuma abanyeshuri biga amategeko basobanukirwe amategeko. Nibayasobanukirwa bazayasobanurira n’abandi[…]amarushanwa nk’aya abaye ku nshuro ya karindwi kandi amaze kuzana impinduka mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.”
Iguhoze Respice, umunyeshuri wiga amategeko muri Ines Ruhengeri, avuga ko kwitabira aya marushanwa byamwongereye ubunararibonye.
Yagize ati “Aya marushanwa adufasha kumenya kuburana no gushira amanga, adufasha kandi gukora ubushakashatsi ku mategeko atandukanye by’umwihariko ayo mu ntambara muri macye navuga ko kuyitabira byamfashije kugira ubunararibonye ntari nsanganywe.”
Iri rushanwa ryabaye ku nshuro yakarindwi ryegukanwe na Kaminuza y’u Rwanda ihigitse Ines Ruhengeri, rikaba ryari rifite insangamatsiko igira iti “Amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu (IHL) no kurengera ibidukikije.”
Iriba.news@gmail.com