Image default
Ubuzima

Bamwe mu bageze mu zabukuru ntibakozwa ibyo kwisiramuza

Bamwe mu bagabo bageze mu zabukuru bavuga ko badashobora kwisiramuza kuko batumva icyo byabamarira ngo n’ababikora bibwira ko ari abo mu idini rifite uwo mugenzo mu mahame yaryo, nyamara Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko umugabo usiramuye aba afite amahirwe yo kutandura virusi itera SIDA ku kigero cya 60%.

Umusaza w’imyaka 79 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, avuga ko afite imyaka 79 y’amavuko. Akaba adakozwa ibyo kwisiramuza ngo kuko abifata nk’amahano.

Aganira na IRIBA NEWS yaravuze ati “Kwisiramuza ni umuco w’abagabo bo mu idini ya […] njyewe sinigeze kandi n’abana banjye nari narabibabujije, none ejobundi numvise ko abahungu banjye bose bisiramuje. Ni ishyano rwose.”

Undi mugabo wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi nawe ati “Mfite imyaka 63 sinigeze nisiramuza kuko ntumva icyo byamarira. Mfite umugore wanjye ndamurongora nta kibazo kandi twabyaranye abana barindwi bazima. Ndajya kwisiramuza ngo bimarire iki?”

Ari aba twaganiriye ndetse n’abandi bo mu bice bitandukanye bagaragaje ko batumva akamaro ko kwisiramuza ngo kuko babanye neza n’abagore babo, kandi bakaba buzuza neza inshingano z’abashakanye.

RBC yemera ko hari ikibazo cy’imyumvire ku bijyanye no kwisiramuza

Dr Basile Ikuzo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA muri RBC, mu mahugurwa aherutse guha abanyamakuru bo mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo (ABASIRWA), yavuze ko umugabo usiramuye aba afite amahirwe  menshi yo kutandura virusi itera SIDA.

Yaravuze ati “Iyo usiramuye bikuganyiriza 60 % byo kwandura virusi itera SIDA. Urumva ko ayo ari amahirwe akomeye abagabo basiramuye bafite. Si kimwe n’abadasiramuye kuko bo baba bafite ibyago byo kwandura 100% igihe cyose bakoze imibonano idakingiye. Imyumvire yarahindutse cyane abagabo barabyumva, ikibazo gisigaye kuri babandi bakuze, kubera impamvu zirimo izishingiye ku myumvire, aho bamwe bahuza kwisiramuza n’idini”.

Dr Basile Ikuzo

Dr Basile yakomeje avuga ko abagabo (Igitsinagabo) mu Rwanda cyitabira ku kigero gishimishije igikorwa cyo kwisiramuza, dore ko ubushashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu 2020, bwagaragaje ko abagabo guhera ku myaka 12 kuzamura; bangana na 56% bari basiramuye.

Yakomeje avuga ko nyuma ya buriya bushakashatsi nibura mu mwaka hasiramurwa abagabo basaga 400,000. Ati “Ubundi bushakashatsi buzakorwa mu 2025 bushobora kuzasanga tugeze nko kuri 80%.”

Uyu muyobozi akaba ashishikariza ababyeyi kujya basiramuza abana bakiri bato kuko uretse no kuba byamurinda indwara ziterwa na infection zitandukanye, ari n’isuku ku mubiri, bikanamushyira muri babandi bafite amahirwe angana na 60% yo kutandura virusi itera SIDA, igihe bakuze bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Guhera mu 2013, mu Rwanda hakoreshwa uburyo bugezweho mu gusiramura buzwi nka PrePex, hifashishijwe akuma kameze nk’impeta bashyira ku ruhu rw’inyuma rw’igitsina umuntu ntave amaraso cyangwa ngo agire ububabare nk’ubw’uwakebwe hakoreshejwe icyuma cyo kwa muganga.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Wari uziko ‘Gaperi’ ifite ubushobozi bwo gusohora uburozi mu mubiri?

Emma-marie

Abaturarwanda bagiriwe inama yo kwisuzumisha indwara y’umwijima

Emma-Marie

Covid-19: Abanyarwanda batangiye gukingirwa-Amafoto

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar