Umunyarwenya Anne Kansiime wo muri Uganda yibarutse imfura ye y’umuhungu kuri uyu wa 24 Mata 2021 yabyaranye n’umuhanzi, akaba n’umugabo we wa kabiri witwa Abraham Tukahiirwa uzwi ku izina rya Skylanta.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Kansiime yashyizeho ifoto iteye ubwuzu ateruye umwana we amureba mu maso amwenyura, arangije arandika ati “My sins have truly been forgiven” ugenekereje mu kinyarwanda yavuze ati “”Ibyaha byanjye mu by’ukuri byababariwe”.
Umwana wa Kansiime na Skylanta bakaba bamwise Selassie Ataho. Ibyamamare bitandukanye muri Uganda ndetse no mu bihugu bitandukanye by’Afurika byishimiye kwibaruka kwa kansiime byifuriza ikaze imfura ye.
Kansiime na Skylanta babanye muri 2018, ni nyuma y’uko muri 2017 yatandukanye na Gerald Ojuok wari umugabo we bashakanye muri 2013 bakaba batarigeze babyarana.
Nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugabo we, Kansiime yavuze ko ari we watanze amafaranga yo kumukwa no gukora ibindi birebana n’ubukwe bwe yakoranye n’umugabo batandakunye witwa Gerald Ojok.
Uyu munyarwenya kuva yabana na Skylanta agaragaza akanyamuneza ku maso ndetse n’inshuti zabo za bugufi zihamya ko babanye mu munyenga w’urukundo kuva bamenyana.
Iriba.News@gmail.com