Image default
Ubutabera

Bamwe mu bahoze ari abayobozi ba SONARWA barafunze

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi y’u Rwanda (SONARWA General Insurance) Rees Kinyangi Lulu, hamwe n’uwari umucungamutungo wa Hotel Nobilis Aisha Uwamahoro, bari mu maboko y’ubugenzacyaha kuva ku itariki 2 Ukwakira 2024, aho bakurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 117 Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko aba bombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro. Hotel Nobilis nayo ikaba ari umwe mu mitungo ya SONARWA.

Kugeza ubu dosiye yabo yamaze kugezwa mu bushinjacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.

Related posts

RIB yafunze umuyobozi w’Ibitaro ucyekwaho ibyaha birimo n’icyo yakoresheje igitsina

Ndahiriwe Jean Bosco

Kabuga Félicien yafashwe  

Emma-marie

Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ku Gikongoro yari ‘Conflit de voisinage’-Bucyibaruta

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar