Image default
Abantu

Barack Obama yagize ibyago

Sarah Obama, ufatwa nka nyirakuru w’uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yapfuye, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya.

Barack Obama yitaga uyu mukecuru ‘nyogokuru Sarah’.

Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko umukobwa we Marsat yemeje ko Sarah, w’imyaka 99, yaguye mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga mu mujyi wa Kisumu.

Obama yagize igihe aza gusura uyu 'nyirakuru'

Sarah Onyango Obama yari umugore wa gatatu w’umugabo wabyaye Barack Obama Sr, se wa Barack Obama wabaye perezida wa Amerika.

BBC ivuga ko nta makuru arambuye aratangazwa ku mpamvu y’urupfu rwa Sarah Obama.

Sarah Onyango Obama

                                                                         Sarah Obama

Sarah yabaga ahitwa Nyang’oma Kogelo, muri hafi 50Km uvuye mu mujyi wa Kisumu uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kenya.

Related posts

Mexique: Umukobwa w’uburanga wapfuye yongeresha ikibuno yababaje benshi-Amafoto

Emma-marie

Impfu zitunguranye z’urubyiruko zikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi

EDITORIAL

Igikomangoma Louise yaretse iby’ibwami ajya gukorana na fiancé we w’umupfumu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar