Image default
Abantu

Meya Nzamwita Deogratias umaze imyaka 22 mu buyobozi bw’inzego z’ibanze yakoresheje irihe banga?

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yamennye ibanga yakoresheje kuva mu 1999 ubwo yinjiraga mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, avuga ko kutiyandarika no gushyira imbere inyungu z’umuturage n’igihugu ari intwaro inesha inzitizi zose umuyobozi ashobora guhura nazo.

Nzamwita Deogratias

Mu nama y’Inteko Rusange ya RALGA yateranye Tariki ya 24/10/2021, mu kiganiro ku byagezweho mu nzego z’ibanze muri manda ya 2016-2021, imbogamizi zagaragaye n’icyakorwa ngo ziveho, Meya Nzamwita yagarutse ku ibanga yakoresheje ngo arangije manda y’imyaka ebyiri dore ko na mbere yo kuba umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yabaye umuyobozi mu Nzego z’ibanze zitandukanye.

Nzamwita Deogratias ni muntu ki?

Nzamwita Deogratias afite imyaka 57 y’amavuko, yavukiye mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke mu kagari ka Kagoma mwaka wa 1964. Ni umugabo ufite umugore umwe n’abana. Yabyaye ibitsina byombi.

Amashuri abanza yigiye mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke ku kigo cyitwa Karuganda, ayisumbuye ayiga mu iseminari ntoya yo ku Rwesero mu ishami ry ikiratini n’ubumenyi ‘Latin Science’ mu 1984 yahise akomereza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyakinama mu yahoze ari Perefegitura Ruhengeri, ibijyanye na Geography. Yarangije amasomo mu 1989, ahita akora akazi k’ubwarimu muri iyo kaminuza kugeza mu 1993.

Yabaye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze kuva mu  1999, mu nshingano yahawe harimo kuba Sous -Préfet wa sous préfecture  ya Kinihira umwaka umwe, mu 2000 yagiye gukora mu Biro by’Intara ya Byumba ashinzwe ubutegetsi n’amategeko ‘Noteri’  mu mwaka wa 2006 yabaye umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu, mu 2011 aba umuyobozi w’Akarere ka gakenke kugeza uyu munsi.

Ibintu bitatu bifasha umuyobozi gusohoza inshingano ze neza

Nzamwita yavuze ko ari urwego rw’inzego z’ibanze ari urwego abarurimo baba bafite inshingano zitoroshye, ariko bishoka ko umuntu yazisohoza neza.

Yaravuze ati “Kuba mazemo iyi myaka yose ni ikimenyetso cy’uko umuntu ashobora kurubamo ‘urwego’ igihe kirekire kandi akarangiza neza inshingano ze ndetse n’abaturage bakabyishimira.”

Yakomeje avuga ibintu bitatu byamufashije gusohoza inshingano. Ati “Hari ibintu bitatu byamfashije nkunze kubivuga aho ndi hose. Iyo muri nyobozi mutagira akaboko karekare, muri nyobozi mukaba mutiyandarika, muri nyobozi mukaba mutari abasinzi nta kabuza inshingano mwahawe muzisohoza neza kandi n’abakozi mugakorana neza kuko baba babona uri umuyobozi muzima.”

AMAFOTO]: Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakomereje kubarikorewe

Yashimye intambwe imaze guterwa mu nzego z’ibanze, aho usanga abakozi bazi icyo bakora kandi bakora ibyo bize, ingengo y’imari yariyongereye ugereranyije no mu myaka ya za 2000, abaturage barasobanutse batanga ibitekerezo bifatika bishingirwaho mu byemezo bifatwa kandi bakamenya kugenzura ko ibyo basabye ari byo byakozwe n’ibindi.

‘Tour du Rwanda’ yamuteye ‘stress’

Meya nzamwita yabwiye abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, ko ikintu cyamuhangayikishije cyane ari ‘Tour du rwanda’. Twabibutsa ko ‘Tour Du Rwanda’ ari imvugo yadutse ubwo abayobozi b’inzego z’ibanze beguzwaga umusubirizo mu myaka yashize.

Ati “Mu bintu natinye nkumva ni Tour du Rwanda[…]ntabwo bituma tugira umutekano muri izi nzego bituma abantu bakora bavuga bati ejo ejo[… ]Ariko uwakoze ikosa uwo nguho agahanwa rwose ntabwo mvuze ngo bamureke.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abayobozi b’inzego bacyuye, abasaba kuzarangwa n’imyitwarire iboneye, guca ukubiri na ruswa no kwihesha agaciro.

Ati “Igihugu cyanga ruswa, akarengane, imyitwarire mibi, uwagiye mu buyobozi akirinda ibyo nta cyatuma adakomeza gushyigikirwa.”

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

 

 

Related posts

Covid-19: “Gukorera mu rugo ni ihurizo, uwo mwashakanye agusaba ibintu uri mu nama”

Emma-marie

Huye: Umugabo arakekwaho kwicisha agafuni umugore we wari utwite

Emma-Marie

Ibyago bikomeye umuntu atitera ni ukubyarwa n’umugizi wa nabi–Bamporiki

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar