Image default
Politike

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yasuye ibitaro bya Nyarugenge-Amafoto

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubirigi, Sophie Wilmes yasuye ibitaro bya Nyarugenge biherereye mu Mujyi wa Kigali, ashima uko u Rwanda rwakoresheje inkunga rwahawe mu kubaka ibitaro bya Nyarugenge, anizeza ko ubufatanye mu guteza imbere ibyo bitaro buzakomeza.

Image

RBA yatangaje ko Ibitaro bya Nyarugenge byubatswe kandi bishyirwamo ibikoresho ku bufatanye na leta y’u Rwanda n’igihugu cy’u Bubirigi, binyuze mu kigo gishinzwe iterambere Enabel, mu muri gahunda yiswe Ubuzima burambye.

Image

Ibi bitaro byubakwa byari byagenewe ibitanda 300, kugira ngo bijye byunganira ibya Muhima na CHUB, ndetse n’ibigo nderabuzima 6.

 

Image

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko imyiteguro yo kwagura ibitaro yatangiye kandi n’u Bubirigi bukazabigiramo uruhare.

Image

Photo: Minisante

Related posts

Ukraine-Russia: U Rwanda mu bihugu byatoye ko u Burusiya bushyirwa mu kato

Emma-Marie

Mu Rukiko Kabuga ati “Nta mututsi n’umwe nishe […] sinari kwica abakiriya banjye”

Emma-marie

Uganda: Museveni yatangiye inzira yo kwiyamamaza igana ku gutegeka imyaka 40

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar