Image default
Politike

CLADHO yashimiwe uruhare rwayo mu gushishikariza abaturage gutanga ibitekerezo bishyirwa mu igenamigambi

Hirya no hino mu gihugu abaturage batanze ibitekerezo byashyirwa mu igenamigambi rya 2022-2023 nyuma yo kumurikirwa umusaruro w’ibyo batanze ubushize, Impuzamiryango CLADHO ishimirwa uruhare rwayo mu gushishikariza abaturage gutanga ibitekerezo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianny Gatabazi, yashimiye impuzamiryango CLADHO uburyo ikorana na Minaloc mu kwakira ibitekerezo by’ibyo abaturage bifuza ko bishyirwa mu igenamigambi.

Umuyobozi wa CLADHO, Dr Safari

Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu Tariki 9 Gashyantare 2022, ubwo hatangizwaga gahunda yo kwakira ibyo abaturage bifuza ko byashyirwa mu igenamigambi rya 2022-2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO,  Dr Safari Emmanuel avuga ko nk’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu bishimiye uruhare abaturage bahabwa.

Yagize ati “Tuzakomeza kwigisha abaturage uruhare rwabo mu bibakorerwa[…] ubufatanye dufitanye na Minaloc buzakomeza dushyira umuturage ku isonga.”

Dr. Safari yakomeje agaragaza ubufatanye CLADHO ifitanye na Minaloc, Minecofin ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta, ashimangira uruhare iyi mpuzamiryango ifitanye na UNICEF rwo gushyira imbere uruhare rw’abana n’urubyiruko mu gutanga ibitekerezo mu igenamigambi n’ishyirwamubikorwa ry’ingengo y’imari.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje kwihutisha iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage kandi umuturage abigizemo uruhare.

Yagize ati “Turasabwa gukora cyane ngo ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage tubigereho ndetse dukomeze tunakore n’ibindi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri w’Imari n’Igenamgigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, mu ntangiriro z’iki cyumweru yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’Ingengo y’Imari ivuguruye y’umwaka wa 2021/2022 aho biteganyijwe ko izava kuri miliyari 3.807 ikagera kuri miliyari 4.440,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bivuze ko iziyongeraho miliyari 633,6 Frw, ikigereranyo kingana na 16,6% nk’uko Dr Ndagijimana yabibwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022.

Mu mpamvu zo kongera ingengo y’imari harimo ingamba zo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Umuryango FPR Inkotanyi wasabye abadepite bawuhagarariye ‘Kurangwa n’ubumwe’

Emma-Marie

Uganda: Museveni yatangiye inzira yo kwiyamamaza igana ku gutegeka imyaka 40

Emma-marie

Ukraine-Russia: U Rwanda mu bihugu byatoye ko u Burusiya bushyirwa mu kato

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar