Image default
Politike

U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoreye u Rwanda

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), yemeje ko igihugu cy’u Bubiligi cyahamagaje Abadipolomate bacyo babiri, bazira kuba barateguye igikorwa cyo kwibuka Abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda, ku munsi utari wo.

Abo Badipolomate barimo uwari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare hamwe n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bakaba barateguye ibikorwa byo kwibuka abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa LONI biciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gikorwa cyo kwibuka abo basirikare ubusanzwe kiba tariki ya 08 Mata buri mwaka, ndetse kikanitabirwa n’inzego z’ubuyobozi zinyuranye, ariko bo ngo bagiteguye tariki ya 06 Mata 2020 nk’uko itangazo rya MINAFFET ribigaragaza.

Iki gikorwa kandi ngo nticyamenyeshejwe MINAFFET nk’uko bisanzwe bigenda.

umudipolomate uwari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare hamwe n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda bahamagajwe n’igihugu cyabo

Nyuma y’uko icyo gikorwa kiba ku itariki ya 06 Mata 2020, Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije igihugu cy’u Bubiligi ko itabyishimiye, ari na cyo cyatumye abo Badipolomate bahamagazwa n’igihugu cyabo.

Ibikorwa byo gutangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, biba buri mwaka ku itariki ya 07 Mata, nyuma izindi gahunda zo kwibuka zigategurwa n’ababyifuza bafatanyije n’inzego za Leta bireba.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

U Rwanda rwahakanye ibyo rushinjwa na DR Congo

EDITORIAL

Evariste Ndayishimiye niwe watorewe kuba Perezida w’u Burundi

Emma-marie

Gusura inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi mu matsinda byabaye bihagaritswe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar