Image default
Ubuzima

Coronavirus: WHO iburira ko kudohora akato imburagihe byateza ‘ukwiyongera gushya’ k’ubwandu

Umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) yaburiye ko gukuraho ingamba zafashwe z’akato kubera coronavirus bishobora guteza “kwiyongera gushya” k’ubwandu.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko ibihugu bwikwiye kwigengesera mu kudohora ingamba z’ibihe bidasanzwe, nubwo bimwe muri byo biri kugirwaho ingaruka mu bukungu.

Espagne n’Ubutaliyani – bya mbere byashegeshwe cyane na coronavirus i Burayi – byombi biri koroshya ingamba zimwe na zimwe, mu gihe ibihe by’akato byo bikomeje.

Kugeza kuri uyu wa gatandatu, abarenga 1,600,000 bamaze kwemezwa ko banduye coronavirus ku isi, abarenga 100,000 imaze kubica naho abarenga 370,000 bamaze kuyikira.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa gatanu mu buryo bwa videwo, Dr Tedros yavuze ko habayeho “igenda gahoro ryo kwishimirwa” ry’iki cyorezo mu bihugu bimwe by’i Burayi.

Yavuze ko OMS iri gukorana na za leta mu gushyiraho ingamba zijyanye no kudohora amategeko y’ibihe bidasanzwe kubera coronavirus, ariko avuga ko ibyo bidakwiye gukorwa vuba cyane.

Yagize ati: “Gukuraho ingamba z’akato byihuse cyane bishobora gutuma habaho kongera kwiyongera gushya [kwa coronavirus]”.

“Kuva mu kato bishobora kuba bibi cyo kimwe no kukajyamo niba bidakozwe neza”.

Espagne n’Ubutaliyani biri kudohora akato bite?

Leta ya Espagne iri kwitegura kwemerera abakozi bamwe na bamwe bakora mu nzego zitari ingenzi cyane mu buzima busanzwe, barimo n’abakora mu bwubatsi no mu nganda, gusubira ku kazi ku wa mbere.

Ejo ku wa gatanu, Espagne yageze ku mubare wo hasi cyane w’abishwe na coronavirus wa mbere mu minsi 17 ishize, abantu 605 ni bo yishe ejo.

Nkuko imibare ibigaragaza, muri Espagne abantu barenga 16,000 bamaze kwicwa na coronavirus, abarenga 55,000 bamaze kuyikira naho abarenga 158,000 ni bo bamaze kwemezwa ko bayanduye.

Ariko leta ya Espagne yashishikarije abaturage gukomeza gukurikiza amategeko yo kutegerana no muri iyi mpera y’icyumweru izizihizwamo umunsi mukuru wa Pasika.

Mu Butaliyani, Minisitiri w’intebe Giuseppe Conte yongereye igihe cy’ibihe bidasanzwe by’akato kugeza ku itariki ya 3 y’ukwezi gutaha kwa gatanu.

Bwana Conte yaburiye ko ibyagezweho kugeza ubu bidakwiye gupfushwa ubusa.

Ariko igice gito cy’ubucuruzi bwafunzwe guhera ku itariki ya 12 y’ukwezi gushize kwa gatatu, buzemererwa kongera gufungura imiryango ku wa kabiri.

Bwana Conte yavuze by’umwihariko ko inzu zigurishirizwamo ibitabo ndetse n’amaduka acuruza imyenda y’abana biri muri ubwo bucuruzi buzongera gufungura.

Ariko amakuru avuga ko inzu zimeserwamo imyenda hakoreshejwe imashini ndetse n’izindi serivisi, nabyo bishobora gushyirwa ku rutonde rw’ubwo bucuruzi bugiye kongera gukora.

iriba.news@gmail.com

Related posts

NCDA yibukije Ababyeyi uruhare rwabo mu kongera Ingo mbonezamikurire zujuje ibisabwe

Emma-Marie

Amajyaruguru: Haravugwa indwara y’amayobera ituma abana bagenda bakomanya amavi

Ndahiriwe Jean Bosco

Kayonza: Bamwe mu bagore babyarira mu rugo no ku nzira

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar