Image default
Amakuru

CP Bizimungu Christophe yasimbuye Umufaransa mu nshingano

CP Christophe Bizimungu yahawe inshingano zo kuyobora abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUSCA.

CP Bizimungu yasimbuye Umufaransa Major General Pascal Champion, wayoboraga abo bapolisi guhera mu 2019. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifiteyo abapolisi benshi.

Image

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA, Mankeur Ndiaye, yifashishije Twitter aha ikaze CP Bizimungu nk’umuyobozi mushya wa UNPOL muri Centrafrique.

Image

Yakomeje ati “Ubunararibonye bwe buzaba ingirakamaro mu gukemura ibibazo bijyanye n’inshingano za @UNPOL.”

Yanashimiye Commissaire Divisionnaire Habi Garba wari umaze amezi atatu ayobora aba bapolisi by’agateganyo.

CP Bizimungu amaze igihe ayobora Ishuri Rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze. Mu 2008 nibwo yinjiye muri Polisi avuye mu ngabo z’u Rwanda, icyo gihe yari Major. Yahise agirwa umuyobozi w’Ishami ryari rishinzwe Ubugenzacyaha, ryitwaga CID.nYanayoboye Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ikawa y’u Rwanda, imbere mu gihugu inyobwa ku gipimo cya 3% gusa

Emma-marie

Mu banyarwanda 1300 bari baraburiwe irengero 1,110 barabonetse

Emma-marie

Goma: Abaturage bategetswe kwimuka igitaraganya

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar