Ellen DeGeneres yabwiye abakurikira ikiganiro cye, “Ellen DeGeneres Show,” ko yumva ikiganiro cye gikurikiraho ari cyo cya nyuma.
Yagize ati: “Ukuri ni uko, nizera amarangamutima yanjye. Amarangamutima yanjye ambwira ko iki ari cyo gihe.”
Ntabwo yigeze avuga byeruye ku birego by’uko iki kiganiro cyategurwaga mu mikorere irimo gutera ubwoba abakozi byavuzwe cyane umwaka ushize. Abantu batatu mu bakozi bakuru bagiteguraga barasezeye ku kazi, ndetse mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Ellen yasabye imbabazi kuri TV.
Ellen w’imyaka 63 yavuze ko na mbere yari yarahisemo guhagarika iki kiganiro kuri ‘season’ ya 19 mu 2022, mbere y’uko ibyo bibazo bivuka. Mu kiganiro cyo ku wa kane yavuze ati: “Mu myaka ibiri ishize, nasinye amasezerano y’indi myaka itatu kandi nari mbizi mu mutima wanjye ko ‘season’ ya 19 ari yo ya nyuma yanjye.”
Ikiganiro “Ellen DeGeneres Show” cyatangiye guca kuri televiziyo mu kwezi kwa cyenda 2003, kimaze gutambutsa uduce turenga 3,000. Kiba kirimo byendagusetsa, ibibazo ku batumirwa n’inkuru zivuga ku bantu, ni kimwe mu biganiro byakunzwe cyane muri Amerika n’ahandi ku isi, nubwo imibare yacyo yagiye igabanuka mu myaka ya vuba ishize.
Eonline dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu mashusho yafashwe mbere, uyu mugore yaravuze ati: “Ndagira ngo mumenye ko uyu mwanzuro nawutekerejeho igihe kirekire.”
Undi utegura ibiganiro nk’iki, Oprah Winfrey, azaba ari kumwe nawe mu kiganiro cyo kuwa kane w’iki cyumweru, baganire kuri uku gusoza kwa “Ellen DeGeneres Show,” kimwe n’umuririmbyikazi Pink. DeGeneres yakoze izina rye kubera ibiganiro bya byendagusetsa kuva mu myaka ya 1990.
Ku wa gatatu, yabwiye ikinyamakuru Hollywood Reporter ati: “Nubwo iki kiganiro gikomeye, kandi kiryoshye, rwose ntabwo kikiri ihurizo.” Yavuze ko ibyavuzwe umwaka ushize ko aho gikorerwa ari ahantu h’iterabwoba, atari byo bitumye agihagarika.
Ati: “Iyaba nari kureka iki kiganiro kubera ibyo, sinari kuba naragarutse uyu mwaka.” Yongeraho ko byamubabaje cyane “kubona ibyo naharaniye byose… byibasirwa.”
iriba.news@gmail.com