Image default
Politike

Perezida Macron yasabye imbabazi abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Rwanda, Perezida w’u Bufaransa,  Emmanuel Macron yasabye imbabazi abakiriho barokotse jenoside mu Rwanda, yemera ko igihugu cye cyayigizemo uruhare rwa politiki.

Nibyo koko nk’uko yabivuze ahagurutse mu Bufaransa ejohashize tariki ya 26 Gicurasi 2021, uru ni uruzinduko rw’amateka. Mu ijambo rya Macron ryari ritegerejwe na benshi, yavuze  ibitarigeze bivugwa  n’abandi baperezida  b’ u Bufaransa bamubanjirije mu myaka 27 ishize nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa jenoside rwa Kigali,  Perezida Emmanuel Macron yavuze ko “jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw’undi […]Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka.”

Image

Macron yavuze ko Ubufaransa bufite amateka n’uruhare rwa politike mu Rwanda.

Bityo ko bufite n’inshingano yo “kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi ku gushaka ukuri bukorwa.”

Yavuze ko nyuma y’imyaka 27 uyu munsi aje kwemera uruhare rw’Igihugu cye. Ati “kwemera uruhare rwacu”, no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y’ibyabaye.”

Image

Yakomeje ati “Kwemera uruhare rwacu[…]bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y’igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda[…]muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira”.

Mu nama kuri Africa i Paris mu cyumweru gishize, Macron yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Kagame bumvikanye ku “gushyiraho urupapuro rushya mu mibanire” y’ibihugu byabo.

Inkuru irambuye ni mu kanya …

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

Related posts

Mwitegure impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa

Ndahiriwe Jean Bosco

Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho

Emma-Marie

Iterambere ry’inganda umusingi uhamye wo kwibohora

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar