Image default
Amakuru

Gahunda ya “Igira ku Murimo” ikomeje kugaragaza ubudasa mu guha urubyiruko ubumenyi

Kuva muri Werurwe 2021, gahunda ya “Igira ku Murimo” (WPL) ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board-RTB) kunkunga ya Enabel, aho abanyeshuri bigira amasomo amwe ku ishuri andi bakayigira ku murimo hagamijwe gutanga ubumenyingiro bunoze kandi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo bikabongerera amahirwe yo kubona akazi iyo barangije amasomo irakomeje.

Muri gahunda ya “Igira ku Murimo” urubyiruko rudafite akazi rwigishwa amasomo ajyanye n’ubumenyingiro ndetse n’indangagaciro z’umurimo mu mashami 5: ububaji (Carpentry), ubucuzi (Welding), ikwirakwizwa ry’amazi (Plumbing), Amashanyarazi (Electricity) ndetse no kubaka amazu (Masonry) hibandwa cyane cyane ku guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoreshom by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda construction materials).

Amasomo atangirwa ku ishuri yigishwa ku bufatanye n’amashuri atatu y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET Schools) ari yo Saint Kizito Musha, Saint Martin Gisenyi na Ecole des Sciences et Technique (EST) Busogo.

Muri ntego zayo, Enabel igamije guhugura urubyiruko rugera ku gihumbi (1,000). Kugeza ubu hamaze guhugurwa abanyeshuri 632 mu byiciro bitatu (3 intakes) harimo abahungu 396 n’abakobwa 236 mu mashami yavuzwe haruguru. Abanyeshuri 390 b’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bashoje amasomo yabo, abandi 242 barayakomeje.

Uruhare rwa Gahunda ya “Igira ku Murimo” mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1) Mu ngingo yayo ya mbere yerekeye guhanga imirimo mishya ibyara inyungu, gahunda ya NST1 iteganya ko mu bikorwa by’ingenzi bigomba kwibandwaho harimo kongera umubare w’abize ubumenyingiro bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Nk’uko byagiye bigaragara, iyi gahunda igenda ifasha abayigamo kubona akazi. Mu mirimo imwe n’imwe nk’ubwubatsi n’ububaji, hari abanyeshuri bagiye bagaragaza umuhate n’ubushobozi ku murimo, bigatuma abikorera babigishirije ku murimo batangira kubahemba bakiri mu masomo, ndetse na nyuma yayo babaha akazi.

Bamwe batangira kubona akazi batararangiza amasomo

Rodrigue Iradukunda na Samuel Munyaziboneye ni abanyeshuri bakiriwe na Elite Construction Ltd yatsindiye kubaka isoko rigezweho ndetse n’Agakiriro mu Karere ka Rulindo.

Nyuma y’ukwezi bigira ku murimo, Pascaline Mutoniwase uhagarariye imirimo y’ubwubatsi muri Elite Construction Ltd yafashe icyemezo cyo kubongera ku rutonde rw’abakozi bahembwa.

Nk’uko Pascaline abivuga, aba banyeshuri bagaragaje umurava kandi bafata vuba ibyo bigaga ku buryo bageze ku rwego rwisumbuye nk’urw’abakozi basanzwe bahembwa n’iki kigo cy’ubwubatsi.

Mu banyeshuri 22 bakiriwe na Elite Construction Ltd bigiye i Rulindo no ku yindi mirimo y’ubwubatsi batsindiye mu karere ka Burera, 10 bahawe akazi bakimara kurangiza amasomo.

Byongeye, iyi gahunda ifasha mu gukemura ibibazo by’abaturage bo mu gace ishuri ryubatsemo (community).

Uretse kuba imirimo ikorwa n’abanyeshuri igihe cy’amasomongiro aho amashuri nayo abyungukiramo hubakwa inyubako zitandukanye z’ishuri, cyangwa se mu kubaza ibikoresho nkenerwa by’ishuri nk’intebe, iyi gahunda ifasha mu gukemura ibibazo by’abaturage bo mu gace ishuri ririmo.

Urugero ni urw’sihuri rya Saint Kizito Musha, i Rwamagana, aho abanyeshuri bakoze igikorwa cyo gufasha umupfakazi utuye hafi y’ishuri bakamusanira inzu ye yari yaraguye.

Gahunda ya «Igira ku Murimo» ifite ibyiza yihariye uretse kuba iyi gahunda ifite umwihariko mu kongera amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko yafashije kwiga, kwigira ku murimo bituma umunyeshuri ahabwa ubumenyingiro (hands-on skills) bwizewe mu kazi.

Byongeye kandi, abayobozi b’amashuri bishimira uburyo imikoranire hagati y’amashuri n’inzego z’abikorera bwahawe imbaraga bikabafasha no mu kunoza imyigire y’abanyeshuri bo muri gahunda isanzwe (formal program).

Abikorera bishimira iyi gahunda Inyungu ziri muri iyi gahunda si iz’umunyeshuri gusa.

Ibigo by’abikorera (private companies) byakira abo banyeshuri bihamya ko nabyo byunguka amaboko mu gihe birimo byigisha abanyeshuri muri iyi gahunda, byongeye kandi hari abahamya ko bashimishwa no kugira uruhare mu iterambere ry’abana b’igihugu. Innocent Nzakira, uhagarariye Koperative y’ububaji mu Gakiriro ka Jenda ahamya ko kwigisha abanyeshuri nawe bimufasha mu kongera umusaruro wa Koperative.

Agira ati: «Birumvikana, mu minsi ya mbere ntacyo abanyeshuri binjiza kuko nta bumenyingiro buhagije baba bafite.

Ariko nka nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa abiri baba bamaze kumenya byinshi ku buryo bagira uruhare runini ku bikorwa byinjiriza koperative ». Jean de Dieu Harelimana, umukozi wubakishamuri Betra Ltd. yishimira indangagaciro ziranga abanyeshuri biga muri iyi gahunda. Agira ati:

Iyo amasaha yo gutaha yegereje, abakozi bamwe batangira gupfusha ubusa rwihishwa ibikoresho bagirango bishire batahe. Ibintu bitagaragara na rimwe ku banyeshuri b’iyi gahunda. Bagira ikinyabupfura, barumva…… ». Ubwiyongere bw’umubare w’abiyandikisha muri iyi gahunda bugaragaza ko urubyiruko rushishikariye kwiga imyuga n’ubumenyingiro.

Byongeye kandi umubare w’abakobwa biyandikisha mu kwiga imyuga ubusanzwe yitirirwa abahungu nk’ubwubatsi, ububaji cyangwa amashanyarazi nawo ugenda wiyongera. Abikorera bakira abanyeshuri bagaragaza ko abakobwa bafite ubushobozi bwo kwiga iyo myuga ndetse bakanagaragaza ubushake burenze ubw’abahungu. Bahamya ko umukobwa wabihisemo abikora mu buryo bunoze kurusha abahungu.

Bigaragara ko ubushobozi bw’amashuri y’imyuga ku bijyanye n’abakozi, inyubako ndetse n’ibikoresho ari bukeya ugereranyije n’umubare w’urubyiruko rushaka kwitabira iyi gahunda. Hagendewe ku musaruro mwiza iyi gahunda igenda igaragaza, inzego zibishinzwe zareba uburyo bwo kongerera ubushobozi amashuri ndetse n’ibigo by’abikorera kugirango bishobore gutanga ubumenyingiro bufite ireme muri iyi gahunda ya «Igira ku Murimo».

Rose Mukagahizi

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Nyagatare: Abaturage basabwe guca ukubiri na magendu

EDITORIAL

Gatsibo: Abantu 23 bafatiwe mu nzu barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Emma-marie

Uko warinda abana gukoresha ‘Internet’ nabi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar