Image default
Abantu

Gakenke: Gitifu w’Umurenge aracyekwaho icyaha cy’iyicarubozo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ‘RIB’ kuri uyu wa 6 /7/2021 rwatangaje ko rwafunze Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari wari utwaye imizigo i Kigali  binyuranyije n’amabwiriza ya guma mu Karere mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Bakurikiranweho ibyaha by’iyica rubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

RIB  ivuga ko abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rushashi na Gakenke mu gihe hakorwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Nyarugenge: Haravugwa umugore waturutse mu ‘Bubiligi’ ufite imyifatire idasanzwe

EDITORIAL

Musanze: Umukozi w’Umurenge wa Cyabingo yakubise uwahoze ari umugore we aramukomeretsa

EDITORIAL

Gasabo: Amayobera ku mukobwa uvuga ko shitani amutegeka kwiba imyenda n’amafoto

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar