Image default
Sport

Gasogi nidatsinda Rayon Sports ibitego 4 nzegura-KNC

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi ku izina rya KNC mu kiganiro yagiranye na Rwanda Magazine, ubwo bamubazaga uko biteguye imikino yo mu itsinda, yavuze ko biteguye neza ariko ageze kuri Rayon Sports aritsa. Yavuze ko ariyo kipe yizeye kuzakuraho amanota 6.

Ati ” Rayon Sports niyo tuzakuraho amanota yose yuzuye. Nitutayitsinda nibura ibitego 4, nzegura, nyegurire Mutabaruka.”

Umuyobozi wa Gasogi United, Kaakoza Nkuliza Charles

Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba ari mu mikino yombi, KNC yagize ati “Oya. Ni mu mukino ubanza uzaduhuza. Ndabikubwiye, nzegura nitutageza kuri ibyo bitego. Mperutse no kugira inama umutoza wayo(Guy Bukasa) ko yakwegura.”

Gasogi United iheruka gusinyisha umukinnyi ukomoka muri Brasil ndetse bivugwa ko hari nundi na we ukomoka muri Brasil ari hafi gutangaza ku mugaragaro.++ Rayon Sports biri mu itsinda rimwe nayo yamaze gusinyisha Muhire Kevin ndetse n’umunye Congo Hertier Luvumbu ukina asatira izamu.

Mu mukino wa gishuti Gasogi United yakinnye kuri uyu wa Gatandatu yatsinze AS Kigali 1-0. Rayon Sports nayo iheruka gutsinda Bugesera 2-0 mu mukino wa gishuti. Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi 2021.

Related posts

Ejo ku cyumweru irushanwa rya ‘BAL 2021’ rizatangira mu Rwanda

EDITORIAL

Misiri :Hatangiye iperereza ku gikombe cy’Afurika cyaburiwe irengero

Emma-marie

Amavubi yinyaye mu isunzu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar