Image default
Abantu

Gatsibo:Umubyeyi w’umwana wasambanyijwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri ‘ntiyizeye ubutabera’

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye riherereye mu Mudugudu wa Rwagitima, Akagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki watawe muri yombi akaba ari gukorwaho iperereza nyuma yo gusambanya umwe mu banyeshuri biga kuri iryo shuri.

Amakuru agera ku Iriba News, aravuga ko Baziga Emmanuel, umuyobozi wa Nyakayaga Secondary School, ari mu maboko y’ubugenzacyaha. Uwaduhaye amakuru yagize ati “Hari umwana w’umukobwa wiga kuri kiriya kigo yasambanyije[…]afite imyaka iri hagati ya 15-17 ni babana bavumbuka wamureba inyuma ukabona ni inkumi”.

Umubyeyi w’uyu mwana (yadusabye kudatangaza amazina ye muri iyi nkuru) yavuze ko atizeye ko umwana we azabona ubutabera. Ati “Nkurikije ukuntu hari abari kuza iwacu badusaba kwiyunga nawe ngo nibamugeza mu butabera isura y’akarere izangirika, ndabona nta cyizere mfite cy’uko umwana wanjye azahabwa ubutabera bwuzuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye Iriba News ko Baziga ari gukorwaho iperereza. Yirinda kugira ikindi atangaza kuri iki kibazo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Iriba News ko Baziga Emmanuel ari mu maboko ya RIB kuri Post ya Kabarore. Yagize ati “Baziga Emmanuel w’imyaka 41 y’amavuko akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa  w’imyaka 16. Byabaye tariki 3 z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka. Umwana yajyanywe kuri  Isange one stop center ku bitaro bya Kiziguro. Iperereza riracyakomeje.”

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Dr Kayumba Christopher yajyanywe kwa Muganga

EDITORIAL

Abana bari guhabwa imiti ibasinziriza, abandi bakagurishwa kubera inzara

EDITORIAL

Nsengimana Théoneste nyiri Umubavu TV ari mu maboko ya RIB

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar