Image default
Amakuru

Ingengabitekerezo ya Jenoside no mu bigisha Ijambo ry’Imana muri Gereza

Dr. Pierre Damien Habumuremyi, uherutse gufungurwa kubw’imbabazi za Perezida Kagame, yavuze ko yatangajwe n’ikigero cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yasanze muri Gereza, asaba ko naho hashyirwa imbaraga mu kuyirwanya no kuyikumira kugirango abantu bagendere rimwe.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, yatumiwemo nyuma y’iminsi itatu afunguwe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yagaragaje ko muri Gereza zo mu Rwanda harimo ikibazo gikomeye cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yaravuze ati “Nyakubawa Madamu Jeannette Kagame aho mvuye naho ni mu Rwanda, muri gereza naho ni mu Rwanda ariko ibyo nsizeyo n’ibiri hano biratandukanye cyane, ngira ngo na byo bikwiye kwitabwaho cyane[…] amagereza afite abaturage bageze ku bihumbi 100. Ibyo bihumbi 100 buri wese afite abantu bamuri inyuma. Reka dufate ko byibuze ari abantu icumi, urwo ni urugero ruto mfashe, ufashe ibihumbi ijana buri wese ukamugerekaho abantu icumi bageze kuri miliyoni. Hari ibibazo bimaze iminsi bigaragara by’ingengebitekerezo mu magereza.”

Yarakomeje ati “Ni ukureba neza mu matorero yo mu magereza ushobora gusanga na hano hanze mu matorero hamaze iminsi hagaragara ingengabitekerezo aho kwigisha ijambo ry’Imana ugasanga uwigisha azanyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo ni icyiciro kimwe kiri mu magereza. Ikindi cyiciro cya kabiri kiri mu magereza ni ababyeyi usanga bafite ingengabitekerezo, njye aho nari ntuye umubyeyi yarahagurutse aravuga ngo umwana we nta shobora gushaka mu Bahutu. Kuko namwumvise nahise mutangamo raporo. Icyo ni ikintu cya kabiri kigaragaza ko hakiri ikibazo.”

‘Inzira y’ikinyoma’

Arakomeza ati “Icya gatatu narimo niyuhagira kuko abantu biyuhagira mu kivunge, hari umwana wamfashaga kunjyanirayo amazi numva aravuga ngo baratubeshyera ngo twacitse ku icumu, FARG ikadufasha ariko amashuri twayarangiza bakatuzana kuyakomereza muri gereza, iyo ni ingengabitekerezo irahari. Mvuye mu bwogero nabajije umwana wamfashaga ngo ibyo numvise nawe wabyumvise, ati ’nabyumvise’ nti ’uwo mwana uramuzi?’ nsanga aramuzi ndetse yari umwana w’umusirikare, raporo turayitanga inzego z’umutekano zijya kumubaza kugira ngo zimwigishe.”

Yakomeje avuga ko icyiciro cya kane cy’abapfobya Jenoside muri gereza ari abayirokotse ariko biyemeje kuyoboka inzira y’ikinyoma.

Yagaragaje ko amagereza afite abaturage bageze ku 100,000, wabihuza n’uko buri muntu afite umuryango hanze, ugasanga abashobora kuba bahura nabo barenga miliyoni imwe.

Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko ubushakashatsi bukorerwa hanze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bukwiye no kugera muri gereza kuko naho hari ibibazo bikomeye.

“Imbaraga turimo gushyira hano hanze twari dukwiye no kuzishyira mu magereza”

Ati “Icyo nshaka kuvuga, imbaraga turimo dushyira hano hanze twari dukwiye no kuzishyira mu magereza kugira ngo abantu bagendere rimwe, naho nibakomeza gushyira imbaraga hanze mu bushakashatsi ndibwira ko batigeze bagera mu magereza, bafite ahantu bagarukira ariko ukuri kundi guhari ni uko.”

Ubushakashatsi k’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwakozwe muri 2015, bwerekanye ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari ku kigero cya 92.5%, mu gihe mu 2020 igipimo cyari 94.7%.

Dr Habumuremyi yavuze ko yibwira ko ubushakashatsi butageze mu magereza, ko wenda ababukoze bafite ahantu bagarukiye.

Yasabye ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu kwigisha ibijyanye n’uburere mboneragihugu muri za gereza, anahishura ko izo nyigisho zari zirimo gutangwa ndetse yasize yanditse igitabo cy’uburere mboneragihugu cy’amapaji hafi 400.

 

Related posts

RIB yerekanye umugabo ukekwaho gucuruza abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi

Emma-marie

Nyagatare: Umugore akurikiranweho guhana umwana we by’indengakamere

Emma-marie

U Rwanda rugiye kohereza abakozi muri Qatar

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar