Image default
Amakuru

Kigali: Abagore n’abakobwa bari kwigishwa gutwara Moto zitangiza ikirere

Ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na SAFI Universal Link n’abandi baterankunga, abagore n’abakobwa binjiye ku mugaragaro mu mwuga wo gutwara abantu n’ibintu hakoreshwe moto zikoresha amashanyarazi zidahumanya ikirere.

Image

Abagore 120 batangiye amahugurwa yo gukanika no gutwara Moto zikoresha amashanyarazi mu gihe cy’amezi atatu, abazajya basoza aya masomo bakazajya bahabwa Moto ku buntu.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa Tariki 2 Kamena 2022, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, yasabye abari n’abategarugore bagiye gutangirana n’uyu mushinga kuzaba intangarugero kandi bakiteza imbere kuko byagaragaye ko iyo umugore ateye imbere, umuryango ndetse n’Igihugu bitera imbere.

Yagize ati “Uyu ni umushinga ugamije guteza imbere umwali n’umutegarugore tumujyana mu bimenyerewe ko ari iby’abagabo, ariko kandi byamaze kugaragara ko abagore n’abakobwa nabo bafite ubushake ndetse n’ubushobozi bwo kwinjira mu mwuga wo gutwara abantu n’ibintu kandi bakabikora neza.”

Image

Yakomeje avuga ko muri uyu mushinga hazitabwa cyane kubo bigaragara ko bakeneye kuzamurwa ku rwego rw’ubukungu kubera ibibazo bitandukanye bagize nk’abakobwa babyaye, abagore batandukanye n’abagabo, abapfakazi n’abandi.

Image

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uretse kubigisha gutwara moto no kuzikanika bazanazibaha kubuntu. Ati “Muri uyu mushinga uretse kubigisha bazabaha n’ubushobozi ziriya moto bazibahe nk’uburyo bwo gutangira ubuzima.”

“Ngiye gukabya inzozi nagize kuva cyera”

Uwamahoro Delphine w’imyaka 23 y’amavuko, atuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko yakuranye inzozi zo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto, ariko agira ikibazo cy’amikoro.

Yagize ati “Inzozi zo gutwara moto nari nzifite kuva cyera, ariko nyine kubera ubukene no kubyara nkiri muto nari naratangiye kwiheba numva ko bitazashoboka. Ubu rero ngiye gukabya inzozi nagize kuva cyera kuko nyuma y’amezi atatu gusa muzajya mumbona mu muhanda ntwaye moto idasohora umwuka wangiza ikirere.”

Image

Umukozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’uyu mushinga, Jerry Ndayishimiye yavuze ko iki gikorwa kitareba abari n’abategarugore batuye mu Mujyi wa Kigali gusa.

Yavuze ati “Turateganya kugera no mu zindi ntara kandi mu bakandida bagiye gutangira muri iki kiciro bose si abo mu Mujyi wa Kigali hari n’abavuye mu zindi ntara hagamijwe kubaha ubumenyi n’ubushobozi kugirango nabo babashe kujya ku isoko ry’umurimo nka basaza babo.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) yo mu 2021, igaragaza ko imyuka ihumanya ikirere igira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu ndetse 40% by’iyo myuka ikomoka mu binyabiziga.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Mutagatifu Yohani Pawulo II wigeze gusura u Rwanda uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 100

Emma-marie

Naje kubasuhuza no kubihanganisha-Perezida Kagame

Emma-Marie

Ababyeyi basabwe gutoza abana umuco wo kurwanya ruswa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar