Image default
Uburezi

Gicumbi: Agahinda k’abanyeshuri bagiye mu biruhuko barabuze abarimu

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abanza barimo n’abitegura kuzakora ikizami cya Leta bavuga ko babajwe nuko bagiye mu biruhuko hari amasomo batize kandi ari muyo bazabazwa mu kizami cya Leta.

Aba bavuga ko hari amasomo batize kubera kubura abarimu harimo abiga mu Rwunge rw’Amashuri Ndayabana riherereye mu Murenge wa Bwisige hamwe n’abiga mu ishuri ribanza rya Cyeya riherereye mu Murenge wa Rukomo.

Abanyeshuri babajwe no kujya mu biruhuko hari amasomo batize kandi bazayabazwa mu kizami cya Leta

Umwe muri bo yagize ati  “Duhora mu isomo rimwe kandi hari abandi barimu twakwiga amasomo yose. “Bazatubaza amasomo yose kandi twarize amasomo macye. Mudukorere ubuvugizi batuzanire abarimu[…]mathematics, Chimie, na phyisique na biologie ntabyo twize kandi bazabitubaza mu kizami cya Leta”.

Bamwe mu bayobozi b’ibibigo byabuze abarimu barimo Nkurikiyimana Donatien uyobora Urwunge rw’amashuri rwa Ndayabana, avuga ko iki kibazo cyatewe n’amakosa yakozwe na REB yigeze gusohora imyanya myinshi ku mwarimu umwe. Bityo abarimu bahawe imyanya myinshi bahisemo hamwe ahandi barahareka.

Yagize ati “Nagombye kuba mfite abarimu bane, ariko abarimu b’imibare, ibinyabuzima ubugenge n’ubutabiri ntabahari. Uw’ibinyabuzima n’ubutabire bari bamumpaye ariko bamushyira ku bigo bibiri yigira ku kindi kigo kuko cyari gisanzwe gikora.”

Nkurikiyimana Donatien uyobora Urwunge rw’amashuri Rwanda y’Abana

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi REB ntacyo cyatangarije TV1 dukesha iyi nkuru.  IRIBA NEWS nayo yagerageje kuvugisha umuyobozi w’iki kigo ntibyakunda, nibaduha umwanya tuzabagezaho icyo batangaza mu nkuru yacu itaha.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Leta yakuyeho “Promotion automatique” ababyeyi bariruhutsa

Emma-marie

NESA yagize icyo ivuga ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri-Video

EDITORIAL

Umwihariko ku banyeshuri bafite ubumuga bari gukora ikizami cya Leta

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar