Urimubenshi Theoneste, Umuyobozi w’Akagari yamuhatiye kubana n’umugore we Akankatsa Laurence kandi bafitanye amakimbirane. Umugore avuga ko ibyo umugabo we avuga nta shingiro bifite ngo kuko aterura ngo avugishe ukuri ku kibazo bafitanye.
Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, atuye mu Kagari ka Nyaruka mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, avuga ko guhatirwa kubana n’umugore bafitanye amakimbirane yabifashe nk’ihohoterwa rikomeye yakorewe.
Yaravuze ati: “Uw’akagari (Gitifu w’akagari) aramumpata ntinya gufungwa mwemera ku ngufu bitanyuze mu nteko y’abaturage.” Uyu mugabo avuga ko nyuma y’igihe gito yemeye kubana ku ngufu n’umugore yarongeye aragenda asubira mu Mutara amarayo amezi umunani.
Urimubenshi yabwiye IRIBA NEWS ati: “Ejobundi aje, gitifu ati ugomba kumwemera […] ese ko bavuga ngo ukumire icyaha cyitaraba nimwica cyangwa njye akanyica ?[…]icyo nsaba nuko badutandukanya bakandeka nkarera abana banjye. Ubu ariko yarongeye aragenda numva ngo yashatse abandi bagabo.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko yakomeje kuba ibamba yanga kubana n’uwo mugore, kugeza ubwo umugore yafashe inzira agasubira mu Mutara (Mu karere ka Nyagatare) kwa Mukuru we, ari naho ari kugeza magingo aya.
“Navugishe ukuri avuge icyo dupfa”
Akankwasa Laurence, w’imyaka 46 y’amavuko, ni umugore wa Urimubenshi Theoneste. Avuga ko avuka mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Nyaruka, Umudugudu wa Rusambya, akaba yarabyaranye n’uyu mugabo abana batanu.
Yatubwiye ko amakimbirane yabo aterwa n’uko umugabo we asesagura umutungo w’urugo. Yaravuze ati : “Ibyo avuga byose arabeshya njyewe icyo dupfa nuko mbere ya covid 19 yagurishije amasambu yacu 2 twabyumvikanyeho kugirango ajye kugura andi muri Uganda, none kugeza ubu ntanyereka amasambu yaguze cyangwa ngo anyereke aho amafaranga arenga miliyoni ebyiri yagiye.”
Uyu mugore avuga ko umugabo we amubeshyera ngo yashatse abandi bagabo kandi abeshya. Ati : “Yambeshyeye ko nashatse abanda bagabo anavuga ko ntwite kandi ko ndwaye SIDA ariyo mpamvu adashaka ko tubana. Twagiye kuri RIB bajya kudupimisha basanga sintwite kandi nta n’inda mfite. Navuye mu rugo muhunga kubera ko ndebye nabi no kunyica yanyica.”
Umuyobozi w’Akagari ka Nyaruka, Twizeyimana Albert, ushyirwa mu majwi na Urimubenshi, avuga ko yagerageje kubahuza byanze abishyikiriza inzego zisumbuye.
Yaravuze ati: “Umugabo n’umugore, amakimbirane yabo ngo amaze imyaka 20. Ahagana mu kwezi kwa 12 umwaka ushize baje gukimbirana, umugabo ngo yabazwaga n’umugore kuba yaragurishije isambu ngo akajya kugura muri Uganda. Umugore yabaza umugabo impamvu atajya kumwereka iyo sambu ntabashe kumusobanurira uko byagenze. Nyuma yaho rero umugabo yakomeje kubura ibisobanuro no muri ayo makimbirane, umugore yahisemo kumuhunga ajya kwa mukuru we mu mutara.”
Yarakomeje ati: “Umugore agarutse, umugabo yanga ko asubira mu bana. Njye nagiyeyo ndi kubagira inama ntabwo nigeze mbahambiranya ngo mvuge ngo ndi umuyobozi[…]nabagiriye inama mbohereza mu nzego z’umutekano ngo nazo zibafashe.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Cyumba, Nkezabera Slyvestre, arasaba uyu muryango kumugana bagafashwa.
Yaravuze ati: “Iyo umugore n’umugabo bafitanye amakimbirane kandi tukaba tubona ko bishobora kuba byabyara n’urupfu, iyo basezeranye turagenda umwe tukamusaba kujya gukodesha akaba avuye aho ngaho, niba bafite imirima umwe tukamwereka aho ahinga by’agateganyo noneho bakayoboka inzira y’inkiko, urukiko akaba arirwo ruzabafata imyanzuro ya nyuma. Iyo bimeze bityo niko tubigenza kugirango hatazagira uwica undi. Nabagira inama bakaza bakandeba kugirango ikibazo cyabo tube tugihaye umurongo.”
Mu mboni za Dr. Gasana Sebastien, impuguke mu by’imibanire y’abantu, asanga nta mpamvu yatuma umuntu ahatirwa kubana n’undi.
Yaravuze ati: “Ntabwo numva impamvu zatuma umuntu ahatirwa kubana n’undi niba hari impamvu zatuma badashobora kubana ari mu mvugo ndetse no mu bikorwa. Ibyo nibyo bijya bibyara ibibazo ugasanga umwe agiriye undi nabi kugeza n’ubwo bakwicana.”
Me Niyomugenga Samuson, avuga ko iyo umwe mu bashakanye ataye urugo mu gihe kingana n’amezi 12, aba ari impamvu yo gusaba ubutane. Ariko nanone iyo uwataye urugo yagiye ku mpamvu z’uko afashwe nabi n’uwo bashakanye ntabwo iba impamvu yo gusaba ubutane ku rundi ruhande. Gusa iyo agiye aba agomba kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Yanditswe na Pacifique Nkurunziza