Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi Polisi ikorera mu Karere ka Gisagara yafashe abantu 6 bakoraga inzoga itemewe izwi ku izina rya Nyirantare, bafatanwe litiro 990. Bafatiwe mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Gakoma, Umudugudu wa Ruhuha.
Ati”Abapolisi bageze mu rugo rwa Nshumbusho Theophile w’imyaka 33 basangayo litiro 350, mu rugo rwa Bimpenda Jack, Rwamakuba Janvier, Murangwa Andre na Minani Claude Mugaga aha hose muri buri rugo hafatiwe litiro 120 za Nyirantare. Ni mugihe mu rugo rwa Hishamunda Jean Baptiste hafatiwe litiro 160.”
SP Kanamugire yakomeje avuga ko bariya bose bafashwe bamaze gukora iriya nzoga bategereje abaza kuzirangura ngo bajye kuzicuruza mu baturage. Yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru, akangurira abaturage kwirinda kunywa ziriya nzoga kuko zishobora kubagiraho ingaruka mu buzima ndetse zikaba zibatera gukora bamaze gusinda.
Ati” Ziriya nzoga ntabwo zujuje ubuziranenge kuko ibyo bazikoramo nabyo ntabwo bizwi, abazinywa zishobora kubagiraho ingaruka mu buzima mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe gitinze. Abasinze bene ziriya nzoga usanga bakora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, amakimbirane mu miryango n’ibindi bitandukanye.”
Ziriya nzoga zimaze gufatwa zahise zimenwa, abazifatanwe bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo bacibwe amande.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
SRC:RNP