Binyuze muri gahunda y’ubutwererane hagati ya Leta y’u Rwanda n’ u Bubiligi, bishimira ko begerejwe service z’ubuzima by’umwihariko ibijyanye n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi ndetse na service zo kuboneza urubyaro ngo zarabagerejwe.
Ingabire Chantal, ni umubyeyi wabyariye mu kigo nderabuzima cya Kiyanza arishimira ko serivisi yabyariye ahantu heza hisanzuye mu nyubako nshyanshya, yisanzuye ifite isuku itandukanye nuko mbere yari imeze.

Komezusenge Salome, wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, yagize ikibazo cyo kubyara umwana igihe kitageze, yishimira serivisi yahawe ageze ku bitaro bya Kibirizi.
Yagize ati : “Nageze hano ku bitaro bya Kibirizi bitoroshye kubera umwana nari ntwite wari ugiye kuvuka igihe kitageze ariko ndafashwa n’umwana wanjye arafashwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga abasha kubaho.”
Mutuyimana Mediatrice, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kiyanza, avuga ko mbere batagiraga serivisi nziza zo kubyaza kubera ahantu hato hatisanzuye kandi hari inyubako zidahagije. Ibi bikaba byari imbogamizi ku babyeyi, ariko ubu hari itandukaniro kuko Ikigo Gishinzwe Iterembere cy’Ababiligi Enabel cyabubakiye inzu y’ababyeyi.
Yagize ati : “ Aho twakirira ababyeyi harisanzuye, ku buryo niyo haje urenze umwe arisanzura. Ibyo bitandukanye nuko byari bimeze mbere.”
Dr. Mukamana Felicite, ushinzwe ubushakashatsi mu bitaro bya Kaminuza ishami rya Butare, Enabel yabahaye ubufasha bw’impuguke yo kuyobora abantu mu buryo buri tekiniki no kubigisha.
Yongeraho ko hari ubushakashatsi bwakozwe mbere yo guhabwa inkunga na Enabel bukagaragaza ko kimwe mu byateraga imfu z’abana bavutse batagejeje igihe, ari ikibazo cyo kutagira ibyuma byabugenewe bashyirwamo byo kubafasha guhumeka, aho baherewe izi mashini ngo icyo kibazo cyarakemutse.
Dr. Cyiza Francois Regis, Umuyobozi w’agashami gashinzwe porogaramu z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC yavuze ko umushinga w’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’u Bubiligi, waje ari igisubizo muri gahunda z’igihugu zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi, impinja, abana ndetse n’abangavu mu Rwanda.
Julien Mahoro Niyingabira, ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima ( MINISANTE) yavuze ko abaturage bakwiye kumenya imbaraga Leta ishyira mu bikorwa by’ubuzima bakarushaho kubikoresha ndetse no kubisigasira.
Laurent Preud’homme, ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda yavuze ko bazakomeza gushyigikira Leta y’u Rwanda mu bikorwa birushaho gusigasira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Yanditswe na Rose Mukagahizi