Abaturage bo mu duce 10 two mu mujyi wa Goma bategetswe kuhava mu gihe hari impungenge ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka kigashyira ubuzima bwabo mu kaga, nk’uko abategetsi babivuga.
Mu butumwa bwasomwe mu masaha y’igicuku kuwa kane na Gen. Costant Ndima guverineri w’agateganyo w’intara ya Kivu ya ruguru ya Repubulika ya demoarasi ya Congo, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku bibonwa n’abahanga.
Yagize ati: “Dushingiye kubyo abahanga babona, ntitwakuramwo kongera kuruka (kwa Nyiragongo) ku butaka cyangwa mu kiyaga. Kandi ibi bishobora kuba habaye ukuburira guto cyane cyangwa nta na ko”.
BBC ivuga ko abaturage batuye mu duce twa Majengo, Mabanga-Nord, Mabanga-Sud, Virunga, Bujovu, Murara, Kayembe, Mikeno, Mapendo, na komine Nyiragongo basabwe kuhava nta nteguza.
Gen Ndima yavuze ko utu duce turi mu nzira y’amazuku ya Nyirango igihe yakongera kuruka, ati: “mu gihe kandi ubu tutazi igihe byabera”.
Mu mijyi ya Goma na Gisenyi mu Rwanda hakomeje kumvikana imitingito yoroheje n’igereranyije mu ijoro ryo kuwa gatatu.
Patrick Maisha umunyamakuru wigenga ukorera mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda avuga ko abantu benshi cyane mu ijoro ryacyeye baraye hanze nanone.
Avuga kandi ko Abanyarwanda bacye bari bakijya gucururiza i Goma ubu nabo babujijwe kwambuka umupaka ngo bajye hakurya gucuruza, kandi abatura benshi bongeye kuboneka muri ‘gare’ ya Gisenyi bashaka imodoka zibavana muri uyu mujyi.
Byitezwe kandi ko Abanyecongo bashobora kongera kwambuka ari benshi binjira mu Rwanda nyuma y’izi ngamba nshya zatangajwe muri Goma.
Nyiragongo yarutse kuwa gatandatu nijoro, abantu 31 byatangajwe ko bapfuye kubera iryo ruka ryayo mu gihe inzu amagana zasenyutse i Goma, izindi nyinshi zikaba zikomeje gusenywa n’imitingito i Goma no ku Gisenyi.
Gen Ndima yavuze ko hari ibyago byinshi igihe iki kirunga cyakongera kuruka amazuku akagera mu kiyaga cya Kivu aho bishobora gutera iturika rya gazi methane iba muri iki kiyaga.
Ati: “Mu kwirinda akaga hakiri kare, kandi ku tubyumvikanyeho n’abahanga mu by’ibirunga, twanzuye kwimura abantu bo muri turiya duce bakaba bagiye mu mujyi wa Sake”, aha ni muri 24Km mu burengerazuba bwa Goma.
Gen Ndima yavuze ko kwimuka ari itegeko ariko biri bukorwe mu ituze nta guhutazwa kandi leta itanga imodoka zo kwimura abantu zibavana aho batuye.
Kugaruka aho bari batuye bizatangirwa uruhushya n’ubutegetsi bw’iyi ntara, ubu iri mu bihe bidasanzwe aho iyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.