Image default
Politike

Green Party yijeje kuzagabanya umusoro ku nyongeragaciro

Tariki ya 22 Kamena, hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida biyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite mu matora ateganyijwe hagati ya tariki ya 14-16 Nyakanga 2024, Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera Ibidukikije, (Democratic Green Party Green) ryitangiriye i Bweramvura mu Karere ka Gasabo ryizeza abaturage kugabanya umusoro ku nyongeragaciro.

Image

Ishyaka Democratic Green Party rifite gahunda y’imyaka itanu ikubiyemo ingingo 17 zizifashishwa mu kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no kwamamaza abakandida b’ishyaka ku mwanya w’Abadepite.

Visi Perezida w’iri shyaka, Carine Maombi, akaba na kandida depite, yijeje abaturage b’i Jabana ko nibatora Dr Habineza Frank ndetse n’abakandida b’iri shyaka ku mwanya w’Abadepite, bazagabanya umusoro nyongeragaciro (VAT) ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.

Image

Mu butumwa bwe, Dr Habineza Frank, umukandida wa Green Party ku mwanya wa Perezida yatangiye agaragaza ko ibyo ishyaka rye ryari ryarasezeranije Abanyarwanda ryabigezeho ku kigero cya 70%. Ibyo birimo gusaba Leta kuzamura umushahara wa mwarimu, kugabanya imisoro ku butaka, n’ibindi.

Yagize ati “Green Party ni ishyaka ritabeshya kandi ibyo ryijeje abaturage rirabikora. Yibukije ko nubwo atabashije gutorwa mu 2017, ubwo yatorerwaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yakoze ubuvugizi burimo kugabanya umusoro w’ubutaka.

Dr Frank Habineza yatangaje ko icyo yitayeho ari uko Abanyarwanda bose bagera ku rwego rwo kurya gatatu ku munsi. Ati : “Kugira ngo ibyo bigerweho, hazashyirwaho gahunda yo kwihaza mu biribwa, hatezwa imbere ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo Abanyarwanda babone ibyo kurya bihagije. Ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi iziyongera kandi bazafasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”

Dr Frank Habineza yavuze kandi ko bafite icyizere ko ibyo babwira abaturage bizagerwaho.

Image

Ishyaka Democratic Green Party ryatangiye ibikorwa bya politiki mu 2009, ryemerwa nk’umutwe wa politiki mu 2013. Mu 2017, ryatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu 2018 ryiyamamaje mu matora y’Abadepite ribona imyanya ibiri, ndetse mu 2019 ryabona umwanya muri Sena.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Polisi irasaba abanyarwanda kutarangara bagatega amatwi ubutumwa bwo kwirinda COVID-19 butangwa na Drone

Emma-marie

Depite Frank Habineza yagoroye imvugo, anasaba imbabazi Abanyarwanda

Emma-Marie

M23 yiyemeje gusubira inyuma

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar