Image default
Sport

Gukinisha abakinnyi batujuje ‘ibisabwa’ bikoze ku Rwanda

Iminsi isaga ine irashize, imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball imaze iminsi ibera mu Rwanda ihagaze kubera ikirego cyatanzwe kigaragaza ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi batujuje ibisabwa, ibi byatumye hafatwa umwanzuro ko u Rwanda rusezererwa muri aya marushanwa.

Minisiteri ifite Siporo mu nshingano mu ijoro ryo kuri iki cyumweru yatangaje ko irushanwa riza gukomeza hatarimo u Rwanda, mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku kibazo cyagaragajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi.

Image

Tariki 16 /9/2021 nibwo imikino y’igikombe cya Afurika cya Vollyball yaberaga mu Rwanda yajemo kidobya, umukino wagombaga guhuza Rwanda na Senegal urasubikwa nyuma y’uko Morocco ireze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi bakomoka muri Brazil, kandi barakiniye iki gihugu.

Abo bakinnyi bane bakomoka muri Brazil ari bo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes.

Kuri iki cyumweru imikino ya 1/2 irakomeza guhera i Saa ine za mu gitondo, naho umukino wa nyuma ukinwe Saa mbili z’ijoro muri Kigali Arena.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Manchester City yahuye n’uruva gusenya mu mateka ya Champions League

EDITORIAL

Amavubi yasesekaye Douala mu mwambaro wa ‘Made in Rwanda’

Ndahiriwe Jean Bosco

Premier League: Hitezwe amarira menshi no kurokoka hamana uyu munsi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar