Image default
Ubuzima

Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango ni byiza cyangwa ni bibi?

Abantu batandukanye bakunze kwibaza niba gukora imibonano mpuzabitsina umugore/kobwa ari mu mihango ari byiza cyangwa ari bibi. Inzobere mu bijyanye n’ibitsina zivuga ko iyo abagiye gukora icyo gikorwa biteguye kandi babyumvikanyeho nta kibazo kirimo bakagaragaza na zimwe mu mpamvu zishobora gutuma iki gikorwa gisubikwa.

Bitewe n’imiterere y’ubuzima bw’umugore ndetse n’imyemerere ye, hari abavuga ko badashobora gukora imibonano mpuzabitsina bari mu mihango mu gihe abandi iyo bayirimo aribwo baba bafite ubushake cyane.

Inkuru dukesha urubuga rwa Doctissimo ivuga ko nta gihe biba bitemewe ko umugore/kobwa akora imibonano mpuzabitsina, igihe cyose uwo bagiye gukorana icyo gikorwa bacyumvikanyeho kandi yamubwije ukuri ibihe arimo.

Dr. Pierre Alarie, inzobere mu bijyanye n’ibitsina ‘Sexologue’ avuga ko ku bagore bagira ububabare budasanzwe mu kiziba cy’inda igihe bari mu mihango, uretse imiti igabanya ububabare bafata muri icyo gihe gukora imibonano mpuzabitsina nabyo ni umwe mu miti ibagabanyiriza ububabare.

Yagize ati “Iyo umugore akoze imibonano akarangiza umubiri we urekura umusemburo witwa endorphine, ifite akamaro ko kugabanya uburibwe mu mubiri. Ku bagore bagira ububabare mu kiziba cy’inda, umwe mu miti mbandikira nugukora imibonano mpuzabitsina n’abakunzi babo. Icyo bagomba kwitwararika ni isuku no kumenya mbere ko nta bundi burwayi bafite.”

Uyu muganga akomeza avuga ko hari impamvu ishobora gutuma umugore/kobwa adakora imibonano mpuzabitsina ari mu mihango by’umwihariko iyo arwaye indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, icyo gihe aba akwiye kwirinda gukora imibonano kugirango atanduza uwo bari kumwe muri icyo gikorwa. Igihe kwifata binaniranye bagomba gukoresha neza agakingirizo.

Yongeraho kandi ko n’igihe umugore ava cyane ari mu mihango aba akwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo akajya kwa muganga bakareba niba nta bundi burwayi afite.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Umubu ukomoka muri Aziya ushobora gushyira mu byago abantu basaga miliyoni 130 muri Afurika

EDITORIAL

OMS yemeje ko Coronavirus ari icyorezo cyugarike abatuye Isi

Emma-marie

Abagabo bananiwe kwifata bagendane agakingirizo- Vice Mayor Kirehe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar