Image default
Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda izashyira Miliyari 16 Frw mu mishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Guverinoma y’u Rwanda yateganyije miliyari 16,3 Frw mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/26, agamije gushyigikira imishinga 10 yatoranyijwe igamije kurengera ibidukikije hirya no hino mu gihugu.

Iyi mishinga, izakorerwa mu turere dutandatu no mu nzego enye za Leta, izibanda ku byiciro bine: kubungabunga ubutaka n’amashyamba; ibikorwa remezo bihangana n’imihindagurikire y’ikirere; gusubiranya ibishanga no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima; ndetse no gukoresha neza ingufu zitangiza ikirere.

Gahunda yiswe ‘Intego’, yashyizweho n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund – RGF), igamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego z’amasezerano y’i Paris no gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no guteza imbere iterambere rirambye.

Iyi gahunda yatangijwe muri Gashyantare 2023, aho ibigo bya Leta byahawe amahirwe yo gusaba inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga izafasha igihugu kugera ku ntego z’ibidukikije. Mu 2024, RGF yatangaje imishinga 10 yahize indi izaterwa inkunga, yitezweho gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Imishinga 10 yatoranyijwe:

  • Resilient Nyamagabe: Climate-Smart Initiative – guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Karere ka Nyamagabe, inkunga: miliyari 4,3 Frw.

  • Akanyaru Sub-Catchment Rehabilitation : Ivugurura ry’amashyamba no gufata neza ubutaka mu cyogogo cy’uruzi rw’Akanyaru, Nyaruguru, inkunga: miliyari 4,6 Frw.

  • Empowering Nyamasheke’s Vulnerable Communities: Gufasha abaturage b’i Nyamasheke guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, inkunga: miliyari 3,9 Frw.

  • Nyabahanga Sub-Catchment Rehabilitation : Kubungabunga icyogogo cy’uruzi rwa Nyabahanga, Karongi, inkunga: miliyari 4,3 Frw.

  • Base Catchment: Rehabilitating Landscapes and Building Resilience: Kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Base, Rulindo, inkunga: miliyari 4,4 Frw.

  • Muvumba Resilience: Community-Led Adaptation Initiative : Kubungabunga icyogogo cya Muvumba, inkunga: miliyari 4,5 Frw.

  • Climate Resilient Schools:  Ibikorwa remezo byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu mashuri hirya no hino mu gihugu, inkunga: miliyari 4,9 Frw.

  • Nyabugogo Wetland Restoration Initiative : Gusubiranya no kubungabunga igishanga cya Nyabugogo, inkunga: miliyari 5 Frw.

  • Greening TVET Schools : Gukoresha neza ibidukikije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba, inkunga: miliyari 3 Frw.

  • Greening RNP: Accelerating Low-Carbon Transformation : Gufasha Polisi y’u Rwanda kurengera ibidukikije no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, inkunga: miliyari 4 Frw.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije kivuga ko iri shoramari rizanye udushya ruzateza imbere impande nyinshi kandi ruzafasha u Rwanda kugera ku ntego zacyo zo kurinda ihumana ry’ikirere no guteza imbere iterambere rirambye.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Ndayisenga ucyekwaho gutwika Cathédrale y’ i Nantes ntazwi mu muryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa

Emma-marie

RALGA yahembye Uturere twaje ku isonga mu gutanga umusanzu

EDITORIAL

Bamwe mu bashinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda bavuga ko bagiye muri P5 ku gahato

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar