Bamwe mu bagore bafungwa batwite bakabyarira mu igororero hamwe n’abafungwa bafite abana bari munsi y’imyaka itatu, bavuga ko n’ubwo bitabwaho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igorora (RCS) hari inzitizi zitandukanye bahura na zo zirimo no kuba hari abo imiryango yabo yanga kwakira abana iyo bagize imyaka itatu ba nyina batararangiza igihano.
Bamwe mu bagore twaganiriye bavuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ko hari abo imiryango yabo yanga kwakira abana iyo bagize imyaka iteganwa n’amategeko ko umwana ava mu igororero akajyanwa mu muryango (Ndlr: Imyaka 3 y’amavuko), bigatuma umwana ashobora kugira imyaka irindwi akibana na nyina mu igororero. Nk’uko babisobanura, ibyo bigira ingaruka zitandukanye ku mwana.
Umugore utuye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze (yadusabye kudakoresha amazina ye muri iyi nkuru), avuga ko yabonye abana bafite imyaka irindwi babana na ba nyina mu igororero.
Agira ati: “Ubuyobozi bwa gereza bwatubwiraga ko umwana akurwa muri gereza agize imyaka itatu, ariko igihe nari muri gereza nahabonaga abana bafite imyaka irindwi batarabona imiryango ibakira. Nta muntu nakwifuriza kubyarira muri gereza.”
Bamwe mu bana babanaga n’ababyeyi babo mu Igororero rya Ngoma
Twambazimana Marie Rose utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba, avuga ko umwana yabyariye mu igororero yagiye kurererwa mu muryango ari hafi kuzuza imyaka itandatu.
Abisobanura agira ati “Ubuyobozi bwa Gereza ya Musanze bwari bwaranteguje ko umwana nagira imyaka itatu azajyanwa kurererwa mu muryango wanjye cyangwa uwa se. Kuva babimbwira nahise ntangira guhangayika kubera ko nta muryango nagiraga, uwari yaranteye inda nawe nari naramenye amakuru ko asigaye aba Uganda.”
Akomeza avuga ko benewabo w’umugabo banze kwakira umwana bigatuma umwana atinda kuva muri gereza kuko yahavuye ari hafi kugira imyaka itandatu. Akomeza avuga ko bamujyanye kurererwa mu muryango w’abagiraneza, akaba yafunguwe umwana amaze kugira imyaka icyenda.
Akomeza agira ati ‘’Nagiye kumufata nsanga yaranyibagiwe kuko batamuzanaga kunsura. Byaranagaragara ko yafashwe nabi kuko yari yaragwingiye mu mitekerereze nkurikije uko bamujyanye ameze.”
Umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, ARDHO (Association Rwandaise Pour la Défense des Droits de l’Homme), Mugisha Jonas, avuga ko bamwe mu bana bavanwa mu magororero bakajyanwa kurererwa mu miryango babaho nabi, ariko ko muri iyi minsi nta bavayo barengeje imyaka itatu.
Agira ati “Ikibazo cy’abana batinda mu magororero igihe ba nyina bafunzwe cyabonekaga mu myaka yashize, ariko ubu ntibikibaho ndetse no ku bijyanye n’imibereho navuga ko ubu hari impinduka zigaragara si nko mu myaka ya cyera aho wasangaga barya ibyo ba nyina bariye, birirwa muri gereza hamwe na ba nyina n’izindi mfungwa ndetse rimwe na rimwe bakahigira imico mibi. Ubu amagororero agira ingengo y’imari igenewe abana kandi bagira ifunguro ryabo ndetse birirwa mu bigo mbonezamikurire binjira muri gereza bagiye kuryama.”
PHOTO: RCS
Asanga ariko hakirimo imbogamizi: “Ikibazo gikomeye kibaho iyo bajyanywe mu miryango kuko rimwe na rimwe basanga ba se barashatse abandi bagore, umwana bakamufata nabi bamwitirira ibyaha bya nyina, ugasanga umwana avuye mu rugo agiye kuba inzererezi kubera gufatwa nabi.”
2021-2024: Abana 241 bakuwe mu magororero bajyanwa mu miryango
Mukamana Monique, umukozi ushinzwe gahunda ya Tubarerere mu Muryango mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), yabwiye IRIBA NEWS ko iyo nta mwana ukirenza imyaka itatu ari mu igororero hamwe na nyina, ahubwo ko umwana atabonye abo mu muryango we bamwakira, NCDA igafatanya na RCS bakamushakira umuryango.
Yagize ati “Nta mwana urenza imyaka itatu ari mu igorero kandi ntibikunze kubaho ko umwana abura abo mu muryango we bamwakira, ariko iyo bibaye tumushakira umuryango umwakira […]Hari umwana uri kwa Malayika Murinzi yari ari muri gereza ya Musanze, undi mama we yari umuntu bavugaga ko yaturutse muri Congo agakora icyaha ari ku butaka bw’u Rwanda. Abandi ni abana bagera kuri batatu, umwe yari afite uburwayi bukomeye afite umuryango ariko bamutinya, abandi babiri bari bafite ubumuga bukomatanyije, bose babonye ba malayika murinzi babakira.”
Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, avuga ko mu Rwanda hari amagororero ane ashobora kwakira abagore, harimo irya Nyarugenge ryakira abagore n’abagabo, irya Musanze ryakira abagore n’abagabo, irya Nyamagabe hamwe n’irya Ngoma afite umwihariko wo kwakira abagore gusa.
Yagize ati “Birashoboka ko umugore yinjira afite uruhinja birashoboka ko ashobora kwinjira atwite […]Amaze kubyara kimwe n’uwazanye umwana, umwana afite uburenganzira bwo kubaho nk’umwana w’Umunyarwanda, arakingizwa, aravurwa igihe arwaye akanavuzwa iyo bibaye ngombwa ko avuzwa hanze y’igororero.”
Yakomeje agira ati “Hanyuma uwo mwana igihe iyo kigeze umubyeyi we atararangiza igihano igihe yagihawe, asubizwa mu muryango. Umwana asubizwa mu muryango iyo afite imyaka itatu, uretse ko umuryango we umushatse wamutwara igihe cyose arengeje iminsi 1000. Ariko umwana ugejeje ku myaka itatu n’iyo umuryango utamutwaye, dufatanyije n’Ikigo gishinzwe abana NCDA tumushakira umuryango umwakira.”
Kuva mu 2021 kugeza ubu abana 241 bamaze kujya kurererwa mu miryango bakuwe mu magororero aho ababyeyi babo (ba nyina) bari gukorera ibihano.
Ihungabana ku mwana wamenye ubwenge agasanga abana na nyina mu igororero
Mu buzima busanzwe umwana w’igitambambuga kugeza ku myaka itatu, iyo aba mu muryango hari ubuzima runaka aba abayemo, iyo afite abavandimwe baramuganiriza bakamukisha, yaba afite ababyeyi bombi bakamuguyaguya bakamutembereza nawe akisanzura ava aha ajya hariya n’ibindi. N’ubwo abayobozi b’igorero baha ibyangombwa by’ibanze abana, hari ibyo badashobora kubaha kubera impamvu zumvikana.
Photo: RCS
Nyirindekwe Damien, atuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi. Avuga ko mushiki we yajyanywe na nyina mu igororero afite amezi atanu, avamo afite imyaka itandatu bikaba byaramuvirimo gukurana ihungabana.
Yagize ati “Bamugaruye mu muryango afite imyaka itandatu, icyo gihe nanjye nari nkiri muto ariko ndibuka ko yari wa mwana wigunga cyane wamwegera ushaka kumuganiriza agahita akuruma cyangwa akagutera ikintu cyose abonye hafi aho. N’iyo wabaga ugiye kumuha ibiryo yahitaga abigushikuza. Yakuranye iryo hungabana ku buryo no kwiga byamunaniye, aho abereye inkumi yashatse umugabo nawe ntibamarana kabiri kubera kwa kwigunga nakubwiye.”
Mukashimwe Thèodette, ni inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, akaba akorana n’umuryango Mizero Care Organization, yavuze ko abana bakuze babana na ba nyina mu Igororero bashobora kugira ihungabana.
Abisobanura muri aya magambo: “Bashobora kugira ihungabana cyangwa se imyitwarire mibi no kwigunga ukumva ushaka kuba wenyine no gutinya abantu bituruka ku kwisanga akomoka ku bari mu bihano. Kutagirira icyizere abantu yewe nawe ntakigirire keretse iyo atangiye kubonana n’abafite inshingano mu kumuganiriza ku by’ubuzima bwo mu mutwe.”
Yakomeje avuga ko ibikomere aba ari byinshi bikamwangiriza ubuzima bwo mu mutwe, ariko iyo afashijwe akaganirizwa abasha kwigirira icyizere, agakunda ubuzima no kwikunda no kugerageza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.