Image default
Uburezi

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Abarimu kurangwa n’imyitwarire myiza no ku munsi utari uw’akazi

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira abarimu akazi keza bakora, ariko kandi basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza no ku munsi utari uw’akazi.

Mu birori byo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, wizihirijwe i Kigali kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda, ishima cyane akazi keza ndetse n’umusanzu wa mwarimu mukora mu guha abana b’u Rwanda uburere bukwiye ndetse n’uburezi bufite ireme.

Image

Yakomeje avuga ko kimwe mubyo mwarimu asabwa hari ugutanga uburezi burimo ‘sciences’ zose zigwa, ariko hari no gutanga uburere butuma umwana w’Umunyarwanda akurana uburere bwiza n’ imyitwarire, abibutsa kandi ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge Based Economy).

Yagize ati “Akaba kandi ari muri urwo rwego nongeye gusaba abarimu n’abarezi bose kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo mubere urugero rwiza abanyeshuri mwigisha ariko na société aho munyura. Aho tunyura twese nk’abarimu abandi Banyarwanda batureberaho, iyo mwarimu yitwara neza n’aho anyura bitwara neza, bavuga bati mwarimu yanyuze aha, ariko iyo yitwaye nabi nabyo bitanga isura mbi. Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko abarimu tutigisha gusa ahubwo n’aho turi yaba ari umunsi w’akazi cyangwa atari uw’akazi, twitwara neza tukaba intangarugero muri communities aho duherereye.”

Image

Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko umwarimu akwiye kuba intangarugero aho ari hose, akarangwa n’ikinyabupfura ndetse n’isuku bityo akaba bandebereho no ku banyeshuri yigisha.

Abarimu bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, umwe muri bo abaza ikijyanye n’ihahiro rya mwarimu ‘Teacher Shop’,

Dr Ngirente Edouard yabwiye abarimu ko gushyiraho iryo guriro batabyibagiwe, ahubwo basanze bigoye bongera umushahara wa mwarimu kugirango ahahire mu masoko asanzwe.

Yagize ati “Ndagirango mbabwize ukuri[ …]tuba tugomba kubabwiza ukuri kugirango duteze imbere igihugu cyacu[…]Kandi ntabwo bishoboka ko igihugu cyabona iduka muri buri kagari aho ishuri ryubatse kuko nanone abarimu baba ari bake ku kigo ntabwo wafata abarimu 12 ngo ububakire iduka ryabo bonyine. Murumva namwe ko gushyira mu bikorwa ‘Mwarimu Shop’ ni ibintu byagorana cyane kurusha uko twamwongerera umushahara agahahira ahantu hasanzwe.”

Image

Minisitiri w’Intebe yanasabye abarimu kongeramo imbaraga mu kwihugura cyane mu rurimi rw’Icyongereza kuko arirwo rukoreshwa mu kwigisha. Ati “Turagira ngo tubwire abarimu ko Ururimi rw’Icyongereza, ari igikoresho kidufasha gutanga ubumenyi dufite muri iki gihe mu bana b’Abanyarwanda. Isomo ryose twigisha muri iki gihe, ryigishwa mu Cyongereza, bisobanuye ko amahugurwa muhabwa mu rurimi rw’Icyongereza muyafate nk’amahugurwa y’ingirakamaro azabafasha kuramba mu kazi ndetse no kugakora neza.

Image

Muri ibi birirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu byitabiriwe n’abarimu basaga 7000, abarimu 10 babaye indashyikirwa bahawe moto.

Photo:Mineduc

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Abiga mu mashuri abanza bagiye kujya bagaburirwa bari ku ishuri

Emma-Marie

Gasabo: Yatangiye yigisha umwana umwe, ubu afite Ikigo cy’Ishuri kigamo abasaga 200 (Video)

Emma-Marie

Muri rusange abanyeshuri batsinze neza-Mineduc

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar