Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi bari munsi y’imyaka 50 barushaho kwibasirwa na kanseri y’amara, bagahamagarira abantu kuba maso no kwivuza hakiri kare igihe babonye ibimenyetso by’ibanze.
Kanseri ifata amara ni indwara y’uturemangingo twibumbira ku nkuta z’imbere z’amara. Ni kanseri ya gatatu ikunze kwibasira abagabo, iya kabiri ikunze kwibasira abagore. Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurwanya Kanseri mu Bufaransa, iyi kanseri ifata abantu barenga 47,000 buri mwaka (harimo abagabo bagera ku 26,000 n’abagore bagera ku 21,000), kandi itera urupfu rw’abantu hafi 17,000 buri mwaka.
Naho, nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe na JAMA Network Open bubigaragaza, iyi kanseri ikomeje kwibasira Abanyamerika bari munsi y’imyaka 50 cyane. Uku kwiyongera ni kunini ku buryo ubu iyi ndwara ari yo ntandaro y’urupfu rw’abagabo bari munsi y’imyaka 50 kandi ni kanseri ya kabiri iteza urupfu mu bagore bari munsi y’imyaka 50.
Ubu bushakashatsi bushingiye ku makuru y’ubushakashatsi 80 butandukanye, bwakorewe ku barwayi hafi miliyoni 25 bari munsi y’imyaka 50. Kimwe mu bimenyetso by’iyi kanseri harimo kwituma amaraso no kugira ububabare budasanzwe mu nda igihe ugiye kwituma ibikomeye no kugira ububabare mu rutirigongo by’umwihariko igihe uri mu bwiherero.
Top sante dukesha iyi nkuru ivuga ko, itsinda ry’abashakashatsi, riyobowe na Joshua Demb, umunyeshuri wiga mu bijyanye na gastroenterology muri Kaminuza ya California, i San Diego, rivuga ko: “Abarwayi bakiri bato bashobora kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwihariye bakaba batinze kujya kwa muganga. Impamvu zitera uku gutinda zirimo kuba umurwayi yumva ko akiri muto ku buryo atakwikanga kanseri cyangwa ko adafite uburyo bwo kwivuza cyangwa ubwishingizi.”
Kenshi, kuva amaraso mu kibuno ku bantu bakiri bato bifatwa nk’indwara zoroheje nko kuba bafite hemoroide, nk’uko itsinda ribivuga. Gutinda gusuzuma indwara bishobora kugira ingaruka zikomeye, kuko uko kanseri ifatirwa hakiri kare, ni ko amahirwe yo kuvurwa neza aba menshi. Abashakashatsi barasaba ko hakorwa isuzuma ryihariye rya kanseri y’amara kugira ngo ivurwe amazi atararenga inkombe.
iriba.news@gmail.com