Image default
Politike

Perezida William Ruto asanga u Rwanda rudakwiye kugerekwaho ibibazo bya RDC

Perezida wa Kenya, William Samoe Ruto avuga ko kibazo cy’amakimbirane kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kitareba u Rwanda, ahubwo ko ari ikibazo kireba Leta ya Kongo n’abaturage bayo.

Perezida Ruto yemeza ko urwitwazo rwa Leta ya Kongo rwo kwegeka ibibazo ibifitanye n’umutwe w’itwaje intwaro wa M23 ku Rwanda bitazigera bikemura ikibazo, ahubwo ko inzira y’ibiganiro ariyo yonyine yagarura amahoro arambye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique.

Muri iki kiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo n’umutekano w’akarere, umunyamakuru yamubajije uko abona ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo n’ibyo Igihugu cya Kongo gihora gishinja u Rwanda mu gufasha umutwe wa M23 umaze imyaka itatu mu ntambara na Leta y’iki gihugu, maze Perezida Ruto asubiza ko gukomeza guhunga umuzi w’ikibazo biteze gutanga umuti w’ikibazo, kuko umuzi wacyo abantu bose bawitarutsa kandi bawuzi.

Yagize ati “Umbajije nakomeza gushimangira ko tudakwiriye gukomeza kugorana no gukomeza iki kibazo, nakubwira ko ikibazo atari icy’u Rwanda na Kongo kandi nakubwira ko ikibazo kitari hagati ya Perezida Kagame na Tshisekedi, iki ni ikibazo cy’abaturage ba Kongo na guverinoma yabo, rero turamutse twese tubyumvishe muri ubwo buryo byadufasha gukemura iki kibazo mu buryo bwihuse.”

Umukuru w’Igihugu cya Kenya yemeza ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo biri mu bikomeje kudindiza iterambere ry’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Aha akaba yatanze umucyo ku buryo Umuryango w’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byari byagerageje gutanga umuti w’ikibazo byohereza ingabo zibungabunga amahoro kugira ngo habeho ibiganiro hagati y’impande zihanganye ariko Leta ya Kongo igahitamo kuzirukana ikiyemeza inzira y’intambara, yitwaje ko abagize umutwe wa M23 atari Abanyekongo ahubwo ari Abanyarwanda bakorera u Rwanda, aha naho Perezida Ruto akaba yasobanuriye Jeune Afrique uburyo hakwiye kugurwaho uru rujijo ruterwa n’umurongo Leta ya Kinshasa yahisemo.

Umukuru w’Igihugu cya Kenya kandi akomeza agaragaza ko iki kibazo kitazigera gikemurwa no gukomeza kohereza umubare munini w’ingabo cyangwa ibikoresho bigezweho, ahubwo igwikiye ari ugusubira inyuma hagakoreshwa uburyo bwari bwarashyizweho burimo ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo.

@RBA

 

Related posts

“RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk’iturufu yo guhisha intege nke zayo”

Emma-Marie

Rwanda: Umubare w’abana bagwingiye waragabanutse

Emma-marie

Bugesera:Abadafite ubushobozi bwo kwigurira agapfukamunwa tugerageza kubafasha-MayorMutabazi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar