Image default
Imyidagaduro

Hari abahanzi bikubiye ibihembo bya Grammy Awards abandi bataha amara masa

Abahanzi barimo Beyoncé na Kendrick Lamar, bari mu bitwaye neza mu bihembo bya Grammy Awards byatanzwe ku nshuro ya 67 mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, mu birori byabereye i Los Angeles muri Leta ya California.

Kendrick Lamar Duckworth uzwi mu muziki nka Kendrick Lamar, yikubiye ibihembo 5 byose harimo 2 muri 4 bikomeye bitangirwa muri Grammy Awards ibizwi nka “Big Four”.

Beyoncé accepts the Best Country Album award for "COWBOY CARTER" onstage during the 67th Annual GRAMMY Awards at Crypto.com Arena on February 02, 2025 in Los Angeles, California.

Ibihembo bya Record of the Year (Indirimbo n’amashusho bitunganije neza), Song of the year (Indirimbo y’Umwaka), Best music video (Amashusho atunganije neza), Best Rap Song (indirimbo ya Rap nziza) ndetse na Best Rap performance, byose uyu muhanzi yabikesheje indirimbo ye “Not like us”.

Iyi ndirimbo “Not Like Us” yasohotse muri Gicurasi 2024, ikaba imaze kurebwa na Miliyoni zisaga 200 kuri YouTube.

2025 Grammy Awards: The Winners

Gukundwa kw’iyi ndirimbo kandi byatumye uyu muhanzi uhagaze neza muri iyi minsi agirwa uzataramira abazitabira umukino wa nyuma w’irushanwa rya Rugby muri Amerika, the 2025 Super Bowl 59 HalfTime Show.

Charli XCX performs onstage during the 67th Annual GRAMMY Awards at Crypto.com Arena on February 02, 2025 in Los Angeles, California

Si Kendrick Lamar wahiriwe n’iri joro gusa kuko Beyoncé Giselle Knowles uzwi mu muziki nka Beyoncé, yegukanye igihembo cya Album y’Umwaka nyuma y’igihe atagikozwa.

Beyoncé yahembewe Album ye ya munani yise “Cowboy Carter” iri mu njyana ya Country aho yagaragazaga ko iyi njyana ikomoka mu Birabura.

Ni ku nshuro ya 3 uyu muhanzi yegukanye iki gihembo.

Alicia Keys (L) accepts the Dr Dre Global Impact Award alongside her son on stage during the 67th Annual Grammy Awards at the Crypto.com Arena in Los Angeles on February 2, 2025

Nyuma yo guhabwa iki gihembo yagize ati: “Ndumva nuzuye kandi ncishijwe bugufi. Hari hashize imyaka myinshi.”

Mu bindi bihembo byatanzwe, Umuhanzikazi, Tems wo muri Nigeria yatwaye Igihembo cya Best African Music Performance ahigitse abarimo WizKid, Davido ndetse na Burna Boy.

Ibi bihembo byatangiwe muri Los Angeles nyuma y’igihe gito uyu Mujyi wibasiwe n’inkongi y’umuriro, yahitanye abatari bake inangiza ibikorwaremezo.

Abakurikira Grammy Awards batanze inkunga ya miliyoni 7 z’Amadorali zo gushyigikira abagizweho ingaruka n’ibi biza.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Iherezo cy’icyamamare P Diddy ryaba riri hafi ?

EDITORIAL

Umuhanzi Koffi Olomide ati “Mugume mu nzu nko mu bihe by’intambara”

Emma-marie

Imitoma mu ndirimbo ya The Ben n’uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar