Image default
Abantu

Huye: Hari abaturage baremerewe no gusorera ubutaka butari ubwabo

Hari imiryango ituye mu kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, irasaba kurenganurwa ku misoro ituruka ku butaka banditsweho nyamara butari ubwabo.

Aba baturage baravuga ko iki kibazo cyabateye ubukene kuko ntawushobora kugurisha cyangwa kwakira inguzanyo ubu butaka muri banki runaka kubera akayabo k’imisoro baburiye ubwishyu.

Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Huye taliki ya 30 Nzeri 2012, Mukansanga Evaste yayanditse asaba kurenganurwa, nyuma y’uko abaruweho ubutaka butari ubwe ahubwo ubwo yita ubwe bukabarurwa ku bandi.

Iki kibazo gifitwe n’abatari bake batuye mu kagari ka Matyazo, ngo cyatangiye nyuma y’uko hasohotse ibyangombwa by’ubutaka mu ibarura ryakozwe muri 2009, kugira ngo ba nyirabwo  bukabandikwaho, bahabwe n’ibyangombwa byabwo.

Amakosa arimo aha aba baturage bavuga kugeza ubu hari ubutaka babaruweho butari ubwabo banasoreshwa, nyamara ababutuyeho banasanzwe babubyaza umusaruro bo ntibasoreshwe kuko nta byangombwa byabwo bafite kugeza magingo aya.

Bamwe mu babutuyemo kugeza ubu, bavuga ko batabwishyurira imisoro uko bikwiye kuko nta byangombwa byabwo bafite ari nacyo basaba ubuyobozi bw’akarere ka Huye kugira icyo bukora, buri muturage utuye muri ubu butaka akarenganurwa.

Aba baturage bahangayikishijwe bikomeye n’imisoro y’umurengera y’imyaka ishize banditweho ubu butaka.

Nyamara ngo mu nshuro zose bagejeje iki kibazo ku murenge, basabwa kubanza kwishyura ibi birarane ariko bakisanga nta bushobozi bwo kwishyura amafaranga babariwe bafite.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere bacyumvishe.

Gusa mu rwego rwo kugikemura mu maguru mashya, uyu muyobozi arizeza aba baturage ko mu gihe bizagaragara ko koko ubu butaka babubabaruweho butari ubwabo, iyi misoro izakurwaho hanyuma ababutuyemo bazabe aribo bayishyura.

Bushingiye ku byemezo by’inama ya Njyanama y’akarere ka Huye yo ku wa  30 Kamena 2020, Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwari bwasoneye abaturage bafite ubutaka muri Huye ibirarane bigeza muri 2018 mu rwego rwo kunganira abaturage babarirwagaho amafanga menshi bari baraburiye ubushobozi bwo kwishyura.

SRC: RBA

Related posts

Umunyamideri Moses Turahirwa yasibye ‘Account’ ye kuri Twitter-Video

EDITORIAL

“Saa 15:00 niyo saha nziza yo gutera akabariro ku bashakanye”

Emma-marie

Kigali : Umugore arashinja Mango 4G kumwirukana mu kazi azira ko ‘atwite’

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar