Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Huye bavuga ko babona ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nko gutonesha abagore bo bagatsikamirwa.
Umuryango utari uwa leta RWAMUREC ushinzwe guteza imbere ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, uhumuriza abagabo batarasobanukirwa n’ihame ry’uburinganire, bumva ko iri hame ryagiye ho ngo ribatsikamire atari byo kuko inyungu zivamo zireba ibitsina byombi nkuko ryashyizweho ku nyungu za bombi.
Umwe yagize ati “Iryo hame kuva ryaza nta mugore ucyumva umugabo we, ntan’ubwo wavuga ngo akumve ahubwo avuga ko numukoraho ari bujye kukurega, akigira uko ashaka, agataha amasaha ashakira kandi natwe tutabashije kubyakira bigatuma tubabwira nabi rimwe na rimwe bikarangirana n’amahane mu rugo yewe no kurwana birimo, kandi iyo ubuyobozi buhageze iteka ryose bafata umugabo.”
Undi nawe utuye muri aka Karere ka Huye yagize ati “Ubundi njyewe uko mbona iri hame mbona ryarashyize abagabo hasi cyane rigakuza abagore, kuko mbere abagabo nitwe twari tuyoboye kandi dufite icyubahiro ariko kuva iri hame ryashyirwaho abagore bahise bigaranzura abagabo kugeza n’ubwo baba bumva ko bashyigikiwe na leta bigatuma baduca amazi.”
Umuhuzubikorwa w’Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC) Rudasingwa Jean Bosco, ahumuriza aba bagabo kuko iri hame ritareba abagore gusa, ahubwo ryabashyiriwe ho bose kugira ngo rigire uruhare mu iterambere ryabo nk’umuryango.
Avuga ko iri hame ritaje rireba inyungu z’umugore ngo ryirengagize umugabo ahubwo ko iri hame rishingira kurindi hame rikomeye ryitwa uburenganzira bwa muntu, kuko ibi byose bijyana n’amahirwe angana.
Yagize ati “Mu bihe twabayemo bitewe n’umuco hari abagiye bavutswa amahirwe cyangwa se abo bivutsa uburenganzira bwa bo kandi byagiye bigaragaragarira ku bagore n’abakobwa akaba ari nayo mpamvu iri hame ryaje mu buryo bwo kugira ngo hakurwemo icyo cyuho no gucyemura ikibazo cy’umuryango muri rusange, kuko umugore kudakoresha uburenganzira bwe neza asanganywe bigira ingaruka n’ubundi ku mugabo we ndetse no muryango we muri rusange, rero ko ihame ry’uburinganire ryaje gucyemura ibibazo by’imibanire ipfuye mu muryango, hagamijwe ko umuryango wabaho mu buryo butekanye.”
Ishami rishinzwe gutanga serivisi mu Rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere [RGB] ritangaza ko muri rusange 83.3% by’abaturage mu karere ka Huye badasobanukiwe n’ihame ry’uburinganire, bagasaba gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za leta nk’umuganda ndetse n’umugoroba w’umuryango kuko ariho higirwa hakanbafatirwa ibyemezo biteza imbere umuryango.
Yanditswe na Marie Jeanne Umutoni, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru