Image default
Utuntu n'utundi

Imisumari, amaburo n’ibyuma byakuwe mu nda y’umugabo

Abaganga bakuye mu nda y’umugabo wo muri Lithuania (Lituanie) imisumari, amaburo (screws) n’ibyuma (imbugita mu Kirundi) birengeje ikilo kimwe (1kg), nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Yari amaze ukwezi kumwe amira ibintu bikoze mu cyuma nyuma yo kureka inzoga, nkuko abaganga babivuze.

Bimwe mu byo bamukuyemo mu kumubaga kwabereye ku bitaro bya Kaminuza bya Klaipeda University Hospital (KUH) byari bifite uburebure bwa santimetero (cm) 10, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru LRT cyo muri Lithuania.

Sarunas Dailidenas, muganga ubaga, yavuze ko iki ari “ikintu kitari cyarigeze kibaho”.

Uwo mugabo yagejejwe kuri ibyo bitaro n’imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance), ababara cyane mu nda. Ibyo bitaro biri ku nkengero y’inyanja ya Baltic.

Ubu bitangazwa ko ikibazo yari afite cyahamishijwe hamwe, kandi akaba arimo gukurikiranirwa hafi ku bitaro bya KUH.

SRC:BBC

Related posts

Menya impamvu ibitotsi by’amasegonda 15 bishobora kuguteza akaga

EDITORIAL

Umunsi mpuzamahanga wo ‘Gusomana’

EDITORIAL

Wa mukobwa waburiwe irengero yagiye kurya iraha n’umukunzi we yabonetse atagihumeka

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar